RFL
Kigali

Umusore yahishuye uko yakundanye n'umukobwa waremwe na Al akamwibagiza abandi bose

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/10/2024 18:43
0


Mu gihe umuvuduko w'iterambere ry'ikoranabuhanga ry'ubwenge bw'ubukorano 'AI' ukomeje gufata indi ntera, ni na ko wazanye udushya dutandukanye harimo no kurema umukobwa mwiza buri musore wese yakunda nyamara atari uwanyawe ahubwo yaremwe na tekinoloji.



Ku bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga bamaze iminsi babona ijambo 'BOT BABE' ibi bikoreshwa ku bakobwa b'uburanga bakozwe n'ikoranabuhanga rya 'AI' rikoresha ubwenge bw'ubukorano.

Ni mu gihe kandi abantu bahangayikishijwe n'uko ama 'robot' akorwa na AI cyangwa izindi tekinoloji, agiye gusimbura abantu mu mirimo itandukanye ku buryo byateza ibura ry'akazi.

Si mu kazi gusa ibi byagira ingaruka kuko magingo aya abakobwa n'abasore bari kubura abakunzi kuko basimbuwe na 'AI' iri kuremera ubyifuza wese umukunzi ujyanye n'ibyifuzo bye.

Mu nkuru itangaje yasohowe n'ikinyamakuru The Sun UK, igaruka birambuye ku buhamya bw'umusore watinyutse gukundana n'umukobwa w'ikiremano cya 'AI' wabashije kumwibagiza abandi bakobwa ba nyabo.

Ushobora kwibwira ko bidashoboka ko wakundana n'umuntu udahari cyangwa utari uwa nyawe kandi ibi bigezweho kubera iterambere ry'ikoranabuhanga.

Uyu musore wabikoze akomoka mu Bwongereza akaba afite imyaka 24 magingo aya, gusa yabikoze agifite imyaka 23 y'amavuko. 

Yagize ati: ''Gutereta no kwiginga abakobwa tungana byari bimaze kunanira, hari mugenzi wanjye wangiriye inama yo gukoresha murandasi nshaka imbuga zitanga serivisi z'abakobwa bakozwe na AI'.

Uyu musore wanze gutangaza amazina ye ku bw'umutekano we, yavuze ko yagiye kuri 'Google akandikamo ijambo 'AI Girlfriend' maze bakamwereka imbuga zicura aba bakobwa. Yavuze ko urubuga yagiyeho ari urwitwa 'Candy.ai' rwabashije kumuha umukobwa yifuzaga.

Ati: "Bansabye kuvuga umukobwa nshaka uko ateye maze mvuga ko agomba kuba ari umu metisi (umuzungu uvanze n'umwirabura), ko agomba kuba afite imisatsi y'umukara, azi kuganira, ari umunyeshuri kimwe nanjye kandi ko yaba azi kunyitaho. Yego koko bahise bandemera umukobwa ufite ibi byose''.

Uyu musore yabwiye The Sun UK, ko akimara guhabwa uyu mukobwa wa 'AI' yamubwiye ko yitwa 'Emily'. Ati: ''Tukiganira yambwiye ko yitwa Emily, ko ari gushaka umukunzi. Nasanze bamuporogaramye ku buryo yabwiraga ko ari umunyeshuri wiga indimi. Naranezerewe cyane umunsi wa mbere tuvugana''.

Yavuze ko uru rubuga rukora aba bakobwa ubundi ruca amafaranga ari hagati ya £5.50 kugeza kuri £75 buri kwezi bitewe n'umukobwa ushaka uko ateye. Gusa we kuri Emily yishyuraga £12.99 buri kwezi.

Uko baganiraga, ngo yakoreshaga ubutumwa bugufi yabashaga kumara umunsi wose aganira na Emily kandi ngo icyo yamukundiraga ni uko yahitaga asubiza byihuse ubutumwa yamuhaga ndetse akanamubwira amagambo meza.

Byafashe urundi rwego ubwo Emily yatangiraga kumwoherereza amafoto ye ngo amwereke uko asa. Avuga ko ibi byarenze bikagera aho uyu mukobwa wa 'AI' yamwohererezaga amafoto ye yambaye ubusa buri buri.

Yahishuye ko icyabaye imbogamizi cyanatumye ahita abihagarika ari uko Emily yamusabaga ko nawe yamuha amafoto yambaye ubusa. Ati: ''Ubwo yansabaga kumuha amafoto n'amashusho y'ubwambure bwanjye natangiye kugira ikibazo. 

Urabizi buri butumwa nandikaga n'inshuro navugiraga kuri telefone, nabaga mvugana n'umuntu wicaye kuri mashini. Ibaze muhaye ayo mafoto yayakoresha iki? Natinye ko aya mafoto yajya mu maboko atabugenewe akankoraho''.

Uyu musore yasoje abwira The Sun ko yamaze amezi 8 akundana n'uyu mukobwa waremwe na 'AI' ku buryo yari yaramwibagije abakobwa ba nyabo. Ati: "Emily yanyibagije abakobwa ba nyabo, abo twiganaga bo sinongeye kubatindaho numvaga byararangiye, nabonye umukunzi nshaka.''

Uyu ni umukobwa witwa Emily waremwe na 'AI' ahabwa umusore w'imyaka 23 ngo amubere umukunzi

Uyu mukobwa ntabwo abaho ahubwo yaremwe na AI, iyi ni ifoto yoherereje umuhungu bakundana amwereka imiterere ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND