RFL
Kigali

Miss Muheto n'ibisonga bye bahishuye ibice ku mibiri yabo byahogoje benshi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:31/03/2022 11:57
2


Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto, igisonga cye cya mbere Keza Maolithia n'igisonga cye cya kabiri Kayumba Darina, bahishuye ibice ku mubiri wabo byahogoje benshi.



Nshuti Divine Muheto amaranye ikamba rya Miss Rwanda iminsi 12. Mu ijoro ryo ku wa 19 Werurwe 2022, ni bwo yegukanye iri kamba ahigitse bagenzi be 18 bari bamaranye igihe mu mwiherero. Uyu mukobwa wegukanye n'ikamba rya Miss Popularity yagaragiwe na Keza Maolithia wabaye igisonga cye cya mbere na Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri.


Aba bakobwa b'uburanga butangaje bahishuye ibice ku mubiri wabo byahogoje benshi kandi bihurizwaho n'abantu benshi. Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022 ubwo bari mu kiganiro B-wire cya B&B FM ni bwo bagarutse kuri ibi bice byahogoje benshi ku mubiri wabo ku buryo umuntu atatinya kuvuga ko biri no mu bibasiga igikundiro muri sosiyete.

Muri iki kiganiro umunyamakuru yababajije ibice ku mubiri wabo abantu bahurizaho bakababwira ko bakunda maze batazuyaje bagaragaza ibyo bice byahogoje benshi.


Miss Muheto wabimburiye abandi, ati: "Abenshi hari ikintu kijya kibatungura, ibara ry'amaso yanjye". Yashimangiye ko igice kuri we cyahogoje benshi ari amaso. Akira aha, umunyamakuru nawe yavuze ko abona amaso ye ameze akuntu, maze bitizwa umurindi na Miss Keza wahise agira ati: "Ukuntu gutandukanye". Bose baturikiye icyarimwe baraseka. 


Muheto yahishuye ko igice abantu benshi bakunda ku mubiri we ari amaso

Miss Keza niwe wakurikiyeho nawe atazuyaje ahishura igice cyahogoje benshi. Yagize ati: "Njyewe abantu benshi bambwira ko bakunda inseko yanjye ni cyo kintu abantu banshi bakunda guhurizaho". Kuba benshi bamukundira inseko ye, birashoboka bakunda iminwa ye cyangwa amenyo ye kuko ari byo bituma inseko y'umuntu irangaza benshi.


Keza yagaragaje ko abantu benshi bakunda inseko ye 

Miss Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri nawe yasoje agaragaza igice ku mubiri we gikundwa n'abantu benshi. Yagize ati: "Ni amaso". Iyo umurebye ubona afite amaso manini kandi y'urwererane. 

Kayumba Darina yahishuye ko abantu benshi bakunda amaso ye 

Bose uko ari batatu bemeye ko ibi bice ari uburanga bahawe na Rugira, baboneraho gutangaza ko bose bemera Imana isumba byose kandi bashikamye mu kwemera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ruhanika1 year ago
    Ibyo nibyo bice muvuga ? Ubusa gusa
  • Mugisha1 year ago
    ibi nibyo byica umutima abakobwa bagapfa ubusa. Kumenya ko ari beza





Inyarwanda BACKGROUND