Umuhanzikazi w'icyamamare muri Uganda, Lydia Jazmine yasomanye byimbitse n'umunyamakurukazi w'uburanga n'imiterere idasanzwe birasakuza ku mbuga nkoranyambaga.
Muri Uganda ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye amafoto y'umuhanzikazi Lydia Jazmine uri mu bafite abakunzi batari bake, asomana byimbitse n’umunyamakurukazi w'uburanga n'imiterere idasanzwe Lynda Ddane. Nk’uko bigaragara ku ifoto, aba bombi bari basohokeye mu kabari ndetse ntibanatinye gusomanira byimbitse mu ruhame, imbere ya rubanda nabo bari baje kwinezeza.
Basomanye byimbitse mu ruhame
Ikinyamakuru bliz.co.ug cyo muri Uganda cyavuze ko kubera iyi foto, abenshi bakomeje kuvuga ko Lydia Jazmine ashobora kuba ari mu rukundo n'iyi nkumi isanzwe ikora kuri televiziyo rubanda batangarira ubwiza.
Lynda usanzwe afite imiterere n'uburanga birangaza benshi
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko nyuma y'iyi foto, byatangiye guhwihwiswa ko Lydia Jazmine akundana n’uwo bahuje igitsina.
Ubu byatangiye guhwihwiswa ko uyu muhanzikazi Lydia ashobora kuba akundana n'abo bahuje igitsina cyo kimwe na mugenzi we Lynda .
Lynda asanzwe ari umunyakuru, akora kuri NTV Uganda
TANGA IGITECYEREZO