RFL
Kigali

Inyungu zavuye mu ruzinduko Bruce Melodie yagiriye muri Kenya n'ikipe bajyanye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/03/2022 14:40
0


Producer MadeBeats uri mu ikipe yajyanye na Bruce Melodie muri Kenya mu bikorwa byo kumenyekanisha umuziki we, yatangaje zimwe mu nyungu abona zavuye muri uru rugendo.



Mu minsi ishize kuva tariki 10 kugeza kuya 15 Werurwe 2022 , Bruce Melodie yagiriye urugendo muri Kenya aho yakoze ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye bikomeye muri iki gihugu  birimo Media Max Group, Kiss Fm, KTN, K24, Trace Tv & Radio, NTV Lit 360, Boomplay Kenya na Nation FM.

Mu itsinda ryamuherekeje harimo Producer Madebeats wamufashije no kuhakorera imishinga intandukanye y'indirimbo, zigomba kuzajya hanze mu minsi iri imbere. Mu kiganiro kihariye Inyarwanda.com yagiranye na Madebeats, yagarutse ku musaruro w'uru rugendo baherutse kugirira muri Kenya.

 

Hari aho yagize ati" Nibyo twakoze ibintu byinshi hari Sauti Sol, Bien Aime ku giti cye wo muri Sauti Sol, hari uwitwa Bensoul, hari abantu benshi twakoranye kandi bizagenda bisohoka". Yakomeje agira ati" Bimwe biri kuri Album ya Bruce, ibindi biri kuri za Album zabo so ni ibintu byinshi".


Bensoul ari mu bahanzi Madebeats yasize akoreye indirimbo 

Yavuze ko basanze Bruce Melodie ari umuhanzi ukunzwe muri kiriya gihugu, ku buryo byabateye inyota yo kurushaho gukora kugira ngo barusheho kubaha ibyiza mu rwego rwo kubigarurira, no kwagura isoko ry'umuziki nyarwanda. Ikindi yagarutseho ni uko ishusho y'umubare munini w'abafana babonye izatuma bahategura igitaramo gikomeye ubutaha.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND