RFL
Kigali

Hamaze kwinjira ibitego 368; imibare ya shampiyona yasubitswe igeze ku munsi wa 22

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/03/2022 17:36
0


Tugeze ku mukino wa 176 mu mikino 240 igomba gukinwa, bivuze ko hasigaye imikino 64 yo gukina.



Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yasubitswe igeze ku munsi wa 22 aho hamaze gukina imikino 176 mu mikino 240 ubwo hasigaye imikino 64 ingana n'iminsi 8 ya shampiyona. 

Iyi shampiyona yasubitswe kubera imikino ya FIFA iteganyijwe kuva tariki 25 kugera 30 Werurwe. Nyuma y'iyi mikino kandi u Rwanda ruzahita rujya mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Shampiyona izagaruka tariki 15 Mata hakinwa umunsi wa 23 wa shampiyona. Shampiyona yasubitswe Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere n'amanota 50. APR FC ikaba iya kabiri n'amanota 48.

Kiyovu Sport ubu niyo iryamye ku mwanya wa mbere wa shampiyona 

Mukura niyo kipe ihagaze neza mu makipe yo mu ntara, kuko iri ku mwanya wa 3 n'amanota 38 irushwa na Kiyovu Sport amanota 10. Twinjiye mu mibare, Gicumbi FC niyo kipe imaze gutsinda imikino micye 2 igakurikirwa na Etoile de L'Est imaze gutsinda imikino 4. 

Kiyovu Sport niyo imaze gutsinda imikino myinshi 15 irusha umukino umwe APR FC. Espoir FC na Rutsiro FC ni zo kipe zimaze kunganya imikino aho mu mikino 22 zimaze kunganya imikino 9.

Gasogi United, Gorilla FC na Etoile de L'Est nizo zimaze gutsindwa imikino myinshi igera kuri 11, mu gihe Kiyovu Sport na APR FC ari zo zimaze gutsindwa imikino micye 2. APR niyo imaze gutsinda imikino myinshi mu rugo kuko ifite amanota 30 mu mikino 11 yakiniye mu rugo. Gorira niyo kipe ifite amanota macye mu rugo kuko mikino 10 yakiriye ifitemo amanota 6 gusa. 

Gasogi United iri mu makipe amaze gutsindwa imikino myinshi 11 

Kiyovu Sports ni yo kipe ifite amanota menshi hanze, mu mikino 11 yakiniye hanze ifitemo amanota 23 mu gihe Mukura ari iya 2 n'amanota 19. Etoile de L'Est hanze niyo yitwaye nabi kuko mu mikino 11 yakiniye hanze ifitemo amanota 6 gusa. Usibye As Kigali na Marine FC zatsinze Kiyovu sports, nta yindi kipe irabasha kubanza Kiyovu sports igitego ngo inanirwe kuyishyura.

Marine FC niyo ifite ba Myugariro bafite uburangare bukabije kuko bamaze gutsindwa ibitego 32 nibura igitego 1.45 kuri buri mukuro

As Kigali ubu imaze gutozwa n'abatoza 3 aribo Eric Nshimiyimana watangiranye ikipe, Jimmy Mulisa wayifatiye mu nzira na Mutebi uyifite kuri ubu. Bisa n'ibya Rayon Sports yatangiranye Masudi Djuma agasimbura na Romami kuri ubu ikipe ikaba ifitwe na Jorge Paixão Santos. Mu makipe 16 akina shampiyona, amakipe 7 niyo atarahindura umutoza, ariyo Kiyovu Sports, APR FC, Police FC, Musanze FC, Espoir FC, Marine FC na Rutsiro FC.

Nk'uko twatangiye tubivuga, hamaze gukinwa imikino 176, hinjira ibitego 368 bivuze ko nibura kuri buri mukino hinjira ibitego 2.09. Muri ibi bitego, mu gice cya mbere hinjiyemo ibitego 178, mu gice cya kabiri hajyamo ibitego 190 bivuze ko amakipe akunze gutsindanwa mu gice cya kabiri.

Kiyovu Sport ntiratsindwa umukino ngo iminota 90 irangire yawutakaje cyangwa ngo iwunganye bivuze ko igihe cyose yabanjwe igitego yacyishyuye iranatsinda. Mu mikino 176 hamaze gutangwa amakarita y'imituku 19 harimo 5 ya As Kigali na Gorilla FC ifite amakarita 3. Shabani Hussain wa As Kigali niwe ufite ibitego byinshi 13, akurikirwa na Nwosu Samuel wa Etoile de L'Est ufite ibitego 10.

Hussain Shabani ukinira As Kigali ni we ufite ibitego byinshi 13 

Ishimwe Fiston wa Marine FC na Antoine Dominic wa Police FC nibo banyarwanda bafite ibitego byinshi muri iyi shampiyona aho bafite ibitego 7. William Opoku Mensah, Odili Chukwuma, Samuel Chukwudi Osesme Twizerimana na Bienvenue Mugenzi, ni bo bakinnyi bamaze gutsinda ibitego 3 mu mukino umwe wa shampiyona.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND