Umuhanzi Diamond wo muri Tanzania yatangaje ko wa mwana we w'imfura abantu batari bazi afite imyaka 10 akaba yaramubyaranye n'umugore wubatse kugeza ubu umugabo babana akaba azik o ari uwe, anagaragaza ko uyu mugore yamwimye uburenganzira kuri uyu mwana kugira ngo umugabo we atazamuvumbura.
Hashize iminsi havugwa amakuru y'uko Diamond afite undi mwana abantu batari bazi. Aya amakuru ni impamo kuko uyu muhanzi uhagaze neza muri Africa y'Uburasirazuba nawe ubwe abyemera ko imfura ye ari umukobwa, ubu akaba afite hafi imyaka 10. Mu kiganiro African reality show, Diamond noneho yeruye avuga byinshi kuri uyu mwana w'umukobwa yemera ko ari we mfura ye.
Yashimangiye ko afite abana batandatu hanyuma akomoza kuri uyu mukobwa w'imfura ye ati: "Hari undi w'imfura yanjye. Ubu ntafite nk'imyaka 10? Nagiye muri Tour Mwanza hanyuma ngirana nawe ijoro ryiza [uwo babyaranye] nyuma yaho nza kumenya ko atwite. Umuntu umwe yaje kumbwira ko umwana ari uwa njye".
Diamond yemeye ko afite undi mwana w'umukobwa mukuru w'imfura ye abantu batari bazi
Yakomeje ati: "Nagerageje gushaka uko nabona uwo mwana ariko nyina yahagaritse umubano wanjye nawe". Yakomeje agaragaza ko uyu mugore babyaranye yahagaritse umubano we kugira ngo umugabo babana atazamuvumbura ku buryo kugeza ubu uyu mugabo azi ko umwana ari uwe. Yagize ati: "Mu gihe cyashize umubyeyi wanjye [nyina] yambwiye ko yahuye n'uyu mukobwa kandi nanjye ndamuzi yarambwiye ati ni umwana wawe".
Yashimangiye ko uwo babyaranye yanze kumuha uburenganzira ku mwana kugira ngo hato umugabo babana uzi ko uyu mwana ari uwe atazamuvumbura hakavuka ibindi bibazo.
TANGA IGITECYEREZO