Mu birori bibereye ijisho, urugendo rwo gushaka Nyampinga w'u Rwanda mushya rwaraye rushyizweho akadomo, ikamba ryegukanwa na Nshuti Muheto Divine w’imyaka 19 y’amavuko.
Urebye ku mbuga nkoranyambaga
zitandukanye, umwanzuro w'Akanama Nkemurampaka wo kwimika uyu mukobwa nyuma yo
kunyurwa n'imyitwarire ye, wahawe umugisha n’abatari bacye. Ntabwo ari kenshi
bikunze kuba.
Umuhango wo gutora Nyampinga w’u
Rwanda, si inkuru y’ijoro rimwe, ahubwo ni iy’ibihe n’ibihe.
Ni inkuru ihoraho kandi, kuko hari
ibitamenyekana, ibivugirwa ahiherereye, ibimenyekana n’ibindi. Ufite icyo azi
kuri iri rushanwa n’umuturage wibereye i Bweyeye, aba afite uko abona ibintu.
Ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 19
Werurwe 2022 rishyira kuri iki Cyumweru, mu birori byabereye mu Intare
Conference Arena, ryasize ibyishimo bidasaza mu mutima wa Nshuti Divine Muheto,
biba umuravumba urura ku bakobwa batabashije kuboneka mu 10 ba mbere.
REKA INYARWANDA IGUSUBIZE AHATANGIWE IKAMBA RYA MISS RWANDA
1. Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yari yatangaje uwo ashyigikiye
Kimwe n'undi muturage wese, Minisitiri
w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje uwo yahaga
amahirwe, Muheto Nshuti Divine, birahurirana yegukana ikamba rya Miss Rwanda
2022.
Ubutumwa bwa Minisitiri Gatabazi
bwasamiwe hejuru n'abakoresha urubuga rwa Twitter, bavuga ko bishobora gutuma
abagize Akanama Nkemurampaka babigenderaho mu gufata umwanzuro.
Soma: Minisitiri Gatabazi yari ashyigikiye Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022
Abatishimiye amarangamutima ya
Minisitiri Gatabazi yabasubije ko nta kibazo bakagombye kuba babibonamo, kuko
amatora ya Miss Rwanda atari ‘amatora y'inzego z'ibanze’.
Si ubwa mbere Minisitiri Gatabazi agaragaje ibitekerezo bye nk'umuturage usanzwe, akunze kubikora ashima cyangwa anenga ibyo mu mupira w'amaguru.
2. Miss Rwanda 2022 yatangajwe igicuku kiniha
Kimwe mu byo abakoresha imbuga
nkoranyambaga bagaragaza ko kimaze kuba umuco, ni ukuba Nyampinga mushya w’u
Rwanda amenyekana bisabye iminsi ibiri.
Iri rushanwa rikurikirwa n’abantu
ingeri zinyuranye nk’imiryango y’abakobwa baba bahatanye, inshuti zabo
n’abavandimwe babo, abatabazi babashyigikiye ku bw’ibitekerezo byabo n’ubwiza
bwabo, abahawe ibiraka byo kubatora n’abandi.
Turavuga ibiraka, kuko ubwo ibirori
byarangiraga hari abafana bahise bishyuza abari babatumye n’ubwo umukobwa wabo
yatsinzwe.
Aba bose barara ijoro bategereje
kumenya niba umukobwa bashyigikiye yabashije kwitwara neza. Abatabashije kugera
ahabereye ibi birori, barara ijoro babikurikiye kuri Televiziyo Rwanda n’izindi
mbuga ziba zashyizweho.
Ni mu gihe ababashije kugera aho
byabereye, hari abataha mbere y’uko Miss Rwanda amenyekana.
Hari abavuga ko bisaba iminsi ibiri biturutse
ku bikorwa birimo nko kuririmba kw’abahanzi, imyiyerekano y’abakobwa, umwanya
akanama nkemurampaka gafata n’ibindi bitandukanye.
Si ingingo nshya igarutsweho
n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko Miss Rwanda yabaraje ijoro.
Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki
19 Werurwe 2022, Abaturarwanda n’abandi bari biteguye kumenya Nyampinga w’u
Rwanda mu birori byabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo, mu Karere ka
Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ibi birori byari biteganyijwe
gutangira saa moya z’ijoro hashingiwe ku isaha yari yatangajwe n’abategura Miss
Rwanda, ariko byatangiye saa mbiri zirengaho iminota micye.
Kuva icyo gihe byaranzwe n’ibikorwa
binyuranye, kugeza ubwo Nyampinga w’u Rwanda 2022 ari we Nshuti Divine Muheto
amenyekanye saa sita z’ijoro n’iminota 57’. Bivuze ko byafashe iminsi ibiri
kugira ngo amenyekane.
3. Telephone za ba Nyampinga batatu b’u Rwanda zibwe
Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga
mushya w’u Rwanda akimara gutorwa, yaranzwe n’amarira y’ibyishimo yicaye mu
ntebe akikijwe n’ibisonga bye bibiri, ahabwa indabo, ibihembo, yambikwa ikamba
na Miss Ingabire Grace yasimbuye n’ibindi.
Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko
yafashe amafoto atandukanye ari kumwe n’abo mu muryango we barimo Nyirasenge,
abakunzi be n’abandi kugeza kuri ba Nyampinga bamubanjirije barimo Nimwiza Meghan
wabaye Miss Rwanda 2019, Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017, Iradukunda
Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 na Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2022.
Miss Meghan, Elsa na Liliane bari
bicaye ahantu hamwe, bafite n’abashinzwe umutekano bitegeye urubyiniro Miss
Nshuti Divine Muheto yari ahagazeho.
Ubwo bahamagarwaga gusanganira Miss
Muheto babikoze, ariko bagarutse mu byicaro byabo basanga telephone zabo zibwe
n’abantu batigeze bamenyekana. Bakoze uko bashoboye barashakisha, ariko
ntizabonetse. Miss Elsa na Liliane bibwe telefoni zo mu bwoko bwa iPhone, naho
Meghan yibwa telefoni nto.
4. Bwa mbere mu mateka Miss Rwanda yanabaye Miss
Popularity
Si ubwa mbere umukobwa afata ikamba
rya Miss Rwanda akarigerekaho irindi. Kuko 2018, Miss Iradukanda Liliane
yacyuye irya Miss Rwanda anagerekaho iryo kuberwa n'amafoto [Miss Photogenic].
Ni nako byagenze mu 2020 kuri Miss
Naomie Nishimwe. Uyu mwaka ku nshuro ya mbere, uwatwaye ikamba rya Miss Rwanda
yanatwaye iry'uwamenyekanye kurusha abandi ‘Miss Popularity’, yegukanwe na Nshuti
Muheto Divine.
5. Miss Rwanda 2022 ntiyahawe imodoka imbona nkubone
Mu Ugushyingo 2021, nibwo abategura
irushanwa rya Miss Rwanda bafunguye ku mugaragaro irushanwa ryo gushakisha
Nyampinga wa 11 w’ u Rwanda mu mateka.
Hagaragajwe ibyo umukobwa asabwa
kugira ngo yiyandikishe, n’ibihembo buri umwe yagenewe, n’ibindi bitandukanye.
Nk’ibisanzwe, Nyampinga w’u Rwanda ahabwa imodoka itangwa n’uruganda rwa Hyundai. Iy’uyu mwaka yagaragajwe mu mafoto yo kuri internet, bavuga ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 20 Frw, gusa ntiyigeze igaragazwa imbona nkubone. Byari bisanzwe bizwi ko iyo abakobwa bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda, iyi modoka ihita ishyirwa muri ‘Rond-Point’ y’Umujyi wa Kigali, ikamurikirwa abanyarwanda n’abandi.
Siko byagenze, kuko iyi modoka itigeze igaragazwa. Bamwe bari biteze ko ubwo iyi modoka batayibonye muri ‘Rond-Point’ baza kuyibonera mu Intare Conference Arena, ariko siko byagenze, kuko iyi modoka itigeze yerekanwa ubwo Nshuti Divine Muheto yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda 2022. Byari bisanzwe bimenyerewe ko umukobwa utsinze ahita yerekwa imodoka, ndetse agafatwa amafoto ayicayemo n’ibindi.
Abategura Miss Rwanda baherutse kubwira INYARWANDA ko muri uyu mwaka, iyi modoka izerekanwa mu buryo butandukanye n’ubwo abantu bari basanzwe bamenyereye.
Mu mashusho yashyizwe kuri konti ya Twitter ya Miss Rwanda, Umuyobozi wa Hyundai Rwanda akaba na Perezida wa Ferwafa, Mugabo Olivier yavuze ko bahaye ikaze Miss Nshuti Divine Muheto mu batunze imodoka za Hyundai, amusaba kujya gufata imodoka ye 'mu gihe kitageze ku minsi irindwi'.
6. Akanama Nkemurampaka kahoraga mu ngendo zo guteranya amanota
Akanama Nkemurampaka kemeje Miss
Rwanda 2022 kari kagizwe n’abantu batandatu, bafite ubumenyi butandukanye kuri
buri ngingo, byabafashije guteranya amanota bemeza uwegukana iri kamba ry’agaciro
kanini ku mukobwa.
Kari kagizwe na Mutesi Jolly wabaye
Nyampinga w’u Rwanda 2016, Malik Shaffy, James Munyaneza, Irizabimbuto Fidèle,
Niwemwiza Anne Marie na Matthew Mensah.
Ni ku nshuro ya kabiri Miss Mutesi
Jolly na James Munyaneza bari bagarutse mu itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda, kuko
bifashishijwe mu majonjora y’ibanze.
Ntibigeze bagaragara mu gihe cyo
guhitamo abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022.
Soma: Ihere ijisho uburanga bwa Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022
Malik Shaffy Kizinde wari ukuriye
akanama nkemurampaka, yavuze ko mu kwemeza Nyampinga w’u Rwanda 2022 bitaye ku
bwiza, ubwenge n’umuco.
Abagize akanama bateranyije amanota inshuro esheshatu! Byasabaga ko bumva ibyo abakobwa babaga babajijwe hanyuma bagasohoka bakajya guteranya amanota.
Bateranyije amanota mu gihe cyo
kwiyerekana kw’abakobwa 19, igihe cyo gutangaza abakobwa 10, igihe cyo gutangaza
umukobwa uhiga abandi mu kugaragaza impano, mu gushaka abakobwa batanu ba
mbere, mu gushaka abakobwa batatu no mu kwemeza Nyampinga w’u Rwanda.
Aka kanama kateranyije amanota mu bitugu hari umuriri w’abafana bavuza vuvuzela, abandi bavuza akaruru buri umwe avuga uwo ashaka ko atambuka, ku buryo hari aho byageraga umuntu ntabashe kumva neza bitewe n’amajwi y’abafana.
7. Nyuma y’imyaka itatu, Umujyi wa Kigali wabuze ikamba rya Miss Rwanda
Imyaka yari ibaye itatu Umujyi wa
Kigali wihariye ikamba rya Miss Rwanda, kuko Nimwiza Meghan wo mu 2019, Nishimwe
Naomie wo mu 2020 na Ingabire Grace wo mu 2021 bose biyamamaje baserukiye
Umujyi wa Kigali muri iri rushanwa.
Abakobwa batatu bavuyemo Miss Rwanda ni
Nshuti Divine Muheto na Keza Maolithia [Yabaye igisonga cya kabiri] bari
bahagarariye Intara y’Uburengerazuba, na Kayumba Darina wari uhagarariye Umujyi
wa Kigali [Yabaye igisonga cya kabiri].
Soma: Nshuti Divine Muheto yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022
Nshuti Divine Muheto yafashije Intara
y’Uburengerazuba kongera gukomera muri Miss Rwanda kuko yegukanye ikamba,
akayihesha ishema nyuma y’imyaka itatu.
Uyu mukobwa wa Muheto Francis uyobora
Police mu Ntara y’Amajyaruguru, aherutse kubwira INYARWANDA ko yiyamamarije mu
Burengerazuba kubera ko ariho umuryango we ubarizwa, kandi akaba ari Intara
afiteho amakuru menshi.
8. Ikamba rya Miss Congeniality ntiryatanzwe
Hatanzwe ikamba rya Miss Rwanda 2022,
irya Miss Popularity, Miss Heritage, Miss Photogenic…
Kuva mu myaka ishize, aya makamba
yatangwaga hatabuzemo iry’umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality], rihabwa umukobwa wabaniye neza bagenzi be.
Uyu mukobwa atorwa na bagenzi be, aho
buri wese yandika agapapuro akavuga uwo abona babanye neza mu gihe bari bamaze
mu mwiherero n’ibindi.
Ni ikamba riherekezwa n’ibihembo
bitandukanye. Mu 2021, iri kamba ryegukanwe na Gaju Evelyne.
Miss Gaju Evelyn wari ufite iri kamba
yageze ahabereye ibi birori yongera kuricyura, kuko hatigeze hatangazwa
umukobwa wamusimbuye.
Ubwo Nkusi Lynda wari uhagarariye
Intara y’Uburasirazuba yasezeraga muri Miss Rwanda habura ibyumweru bibiri,
ikamba yashoboraga kwegukana ni irya Congeniality igihe bagenzi be bari kuba bemeje
ko yababaniye neza. ‘Nta rindi yashoboraga kwegukana’.
Soma: Yasubije Uburengerazuba ikuzo: Ibyo wamenya kuri Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NSHUTI MUHETO DIVINE AKIMARA GUTORWA
">BRUCE MELODIE YATANZE IBYISHIMO MU BITABIRIYE ITORWA RYA MISS RWANDA
">
NEL NGABO YARIRIMBYE NYINSHI MU NDIRIMBO ZE ZIRI KURI ALBUM YE NSHYA
Inkuru yateguwe na Janvier Iyamuremye na
Steven Rurangirwa
AMAFOTO: Cyiza Emmanuel
VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu
TANGA IGITECYEREZO