Mbere y’uko hatangazwa umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney yanditse agaragaza ko ashyigikiye Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022.
Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki
20 Werurwe 2022, nibwo amateka y’ubuzima bwa Nshuti Divine Muheto yahindutse,
kuko yabaye umukobwa wa 11 wambitswe ikamba rya Miss Rwanda.
Nshuti Divine Muheto w’imyaka 19 y’amavuko,
yari ahagarariye Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2022. Kuva yakwinjira
mu irushanwa, benshi bavuze ko ari we ukwiye kwambikwa iri kamba ry’agaciro
kanini ku mukobwa.
Habura iminota micye, ngo hatangazwe
Miss Rwanda 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie
Vianney yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga ko ashyigikiye Nshuti Divine
Muheto. Ati “Muheto ni we nshigikiye.”
AMAKAMBA YATANZWE MURI MISS RWANDA 2022:
Umukobwa wahize abandi mu kugira ubumenyi
mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere [Reproductive Health] ni Bahali Ruth
[Nimero 3].
Umukobwa wahize abandi mu irushanwa ryo
gukora siporo [Miss Talent]. Uwimana Marlene [Nimero 39], yahembwe miliyoni 2.4
Frw.
Umukobwa wegukanye ikamba ry’uberwa n’amafoto
[Miss Photogenic] ni Mugabekazi Ndahiro Queen [Nimero 42]. Yahembwe Miliyoni
2.4
Umukobwa wegukanye ikamba mu kugaragaza
impano Saro Amanda [Nimero 48].
Umukobwa wagize igikundiro kurusha
abandi [Miss Popularity 2022] yabaye Nshuti Divine Muheto [Nimero 44].
Umukobwa wegukanye ikamba ry’umuco
[Miss Heritage] ni Ruzindana Kelia yahembwe na Bralirwa binyuze muri Primus.
Umukobwa ufite umushinga urimo
agashya [Most Innovative Project] yabaye Uwimana Jeannnette [Nimero 68].
Igisonga cya kabiri yabaye Kayumba
Darina [Nimero 25] n’aho igisonga cya Mbere yabaye Keza Maolithia.
Minisitiri Gatabazi yari yatangaje ko ashyigikiye Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022
Miss Nshuti Divine Muheto yabaye Miss Rwanda wa 11 u Rwanda rugize
Miss Nshuti Divine Muheto yagaragiwe na Kayumba Darina na Keza Maolithia
Minisitiri Gatabazi yari yatangaje ko ashyigikiye Nshuti Divine Muheto wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022
Ubwo Nshuti Divine Muheto yari asigaranye na Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere
Miss Nshuti Divine Muheto yahawe ibihembo
bitandukanye birimo imodoka n’ibindi
REBA HANO IKIGANIRO TWIGEZE KUGIRANA NA MISS NSHUTI DIVINE MUHETO
TANGA IGITECYEREZO