RFL
Kigali

Minisitiri Gatabazi yari ashyigikiye Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/03/2022 1:46
0


Mbere y’uko hatangazwa umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney yanditse agaragaza ko ashyigikiye Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2022, nibwo amateka y’ubuzima bwa Nshuti Divine Muheto yahindutse, kuko yabaye umukobwa wa 11 wambitswe ikamba rya Miss Rwanda.

Nshuti Divine Muheto w’imyaka 19 y’amavuko, yari ahagarariye Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2022. Kuva yakwinjira mu irushanwa, benshi bavuze ko ari we ukwiye kwambikwa iri kamba ry’agaciro kanini ku mukobwa.

Habura iminota micye, ngo hatangazwe Miss Rwanda 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga ko ashyigikiye Nshuti Divine Muheto. Ati “Muheto ni we nshigikiye.”

AMAKAMBA YATANZWE MURI MISS RWANDA 2022:

Umukobwa wahize abandi mu kugira ubumenyi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere [Reproductive Health] ni Bahali Ruth [Nimero 3].

Umukobwa wahize abandi mu irushanwa ryo gukora siporo [Miss Talent]. Uwimana Marlene [Nimero 39], yahembwe miliyoni 2.4 Frw.

Umukobwa wegukanye ikamba ry’uberwa n’amafoto [Miss Photogenic] ni Mugabekazi Ndahiro Queen [Nimero 42]. Yahembwe Miliyoni 2.4

Umukobwa wegukanye ikamba mu kugaragaza impano Saro Amanda [Nimero 48].

Umukobwa wagize igikundiro kurusha abandi [Miss Popularity 2022] yabaye Nshuti Divine Muheto [Nimero 44].

Umukobwa wegukanye ikamba ry’umuco [Miss Heritage] ni Ruzindana Kelia yahembwe na Bralirwa binyuze muri Primus.

Umukobwa ufite umushinga urimo agashya [Most Innovative Project] yabaye Uwimana Jeannnette [Nimero 68].

Igisonga cya kabiri yabaye Kayumba Darina [Nimero 25] n’aho igisonga cya Mbere yabaye Keza Maolithia.

 

Minisitiri Gatabazi yari yatangaje ko ashyigikiye Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022 

Miss Nshuti Divine Muheto yabaye Miss Rwanda wa 11 u Rwanda rugize 

Miss Nshuti Divine Muheto yagaragiwe na Kayumba Darina na Keza Maolithia    

Minisitiri Gatabazi yari yatangaje ko ashyigikiye Nshuti Divine Muheto wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022 

Ubwo Nshuti Divine Muheto yari asigaranye na Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere 

Miss Nshuti Divine Muheto yahawe ibihembo bitandukanye birimo imodoka n’ibindi


REBA HANO IKIGANIRO TWIGEZE KUGIRANA NA MISS NSHUTI DIVINE MUHETO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND