RFL
Kigali

Breaking: Nshuti Divine Muheto yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/03/2022 0:58
1


Umukobwa witwa Nshuti Divine Muheto wari ufite Nimero 44 ni we wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022. Ibyishimo bitahe mu muryango avukamo.



Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, byabereye mu Intare Conference Arena mu Karere ka Gasabo i Kigali

Wegukanye ikamba yahigitse bagenzi be batatu bageranye mu cyiciro cya nyuma. Yagaragiwe Keza Maolithia [Nimero 27] wabaye igisonga cya mbere na Kayumba Darina [Nimero 25] wabaye igisonga cya Kabiri

Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan yavuze ‘Twishimiye ko wa munsi abantu bari bategereje wageze’.

Avuga ko abakobwa bose biteguye, kandi ko buri kimwe cyashyizwe ku murongo. Yavuze ko ibi birori bitandukanye n’ibindi byose ‘byigeze kubaho’.

Nimwiza yavuze ko kuri iyi nshuro ari byiza ko ‘abantu bagiye kwitabira ibirori nyuma y’igihe kubera ingamba za Covid-19 zari zakajijwe’.

AMAKAMBA YATANZWE MURI MISS RWANDA 2022:

Umukobwa wahize abandi mu kugira ubumenyi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere [Reproductive Health] ni Bahali Ruth [Nimero 3]. Yahembwe na HDI.

Umukobwa wahize abandi mu irushanwa ryo gukora siporo [Miss Talent]. Uwimana Marlene [Nimero 39]. Yahembwe miliyoni 2.4 Frw.

Umukobwa wegukanye ikamba ry’uberwa n’amafoto [Miss Photogenic] ni Mugabekazi Ndahiro Queen [Nimero 42]. Yahembwe Miliyoni 2.4

Umukobwa wegukanye ikamba mu kugaragaza impano Saro Amanda [Nimero 48].

Umukobwa wagize igikundiro kurusha abandi [Miss Popularity 2022] yabaye Nshuti Divine Muheto [Nimero 44].

Umukobwa wegukanye ikamba ry’umuco [Miss Heritage] ni Ruzindana Kelia yahembwe na Bralirwa binyuze muri Primus.

Umukobwa ufite umushinga urimo agashya [Most Innovative Project] yabaye Uwimana Jeannnette [Nimero 68].

Igisonga cya kabiri yabaye Kayumba Darina [Nimero 25] n’aho igisonga cya Mbere yabaye Keza Maolithia.


Ibyishimo kuri Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022

Uyu mukobwa yahesheje ishema Intara y'Uburengerazuba, kuko hari hashigiye kinini iyi Ntara itegukana ikamba




Miss Nshuti Divine Muheto yagaragiwe na Kayumba Darina na Keza Maolithia









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuhozawase Sixbert 2 years ago
    Kbs twishimiye Muheto uhesheje ishema intara yacu. Ariko tunasaba ngo ntibirangirire aha gusa Ahubwo banatwegere mu ntara dufite byinshi byo kuba bwira . Njye ndikuza guhura nawe. Muheto oyee oyee





Inyarwanda BACKGROUND