RFL
Kigali

Yasubije Uburengerazuba ikuzo: Ibyo wamenya kuri Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/03/2022 12:27
0


Nshuti Muheto Divine niwe Miss Rwanda 2022! Kuva yakwinjira muri iri rushanwa, yavuzwe ‘kurusha’ bagenzi be bari bahataniye iri ikamba. Byatumye hari abafungura imbuga nkoranyambaga mu mazina ye, benshi bagakeka ko ari we uzikoresha bakamuhundagazaho ibitekerezo bamubwira ko bamushyigikiye.



Ni umukobwa w’inzobe icyeye, n’uturango tw’ubwiza tudashira! Uganira bigatinda, akakirana urugwiro abamugana; anumvikanisha neza ibitekerezo bye mu kugira uruhare mu guhindura sosiyete Nyarwanda.

Ni umwe mu bakozi ba kompanyi Ishusho Ltd ihagarariwe na Muyoboke Alex, wabaye umujyanama w’abahanzi bakomeye mu Rwanda. Ubu ni we ureberera inyungu umuhanzi Chris Hat.

Muheto afite ababyeyi bombi, avuka mu muryango w’abana bane, ni umwana wa kabiri. Mu 2021, nibwo yasoje amashuri yisumbuye muri Fawe Girls’ School mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumwenyi bw’Isi [MEG].

Amashuri abanza yize kuri Kingdom Education Center. Kwiga ishami ririmo imibare n’ubukungu, ni ibintu avuga ko yakuze akunda kuko aya masomo yombi yayumvaga, bituma yiyemeza kuba ariyo asozamo amashuri ye yisumbuye, kandi agaragaza ko yatsinze neza ikizamini cya Leta.

Hashize igihe gito asoje amashuri yisumbuye, yabonye itangazo rya Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, rihamagarira abakobwa kwiyandikisha muri iri rushanwa, bihurirana n’uko kuva akiri ku ntebe y’ishuri yakurikiranye urugendo rw’iri rushanwa, muri we akumva ko igihe nikigera ntakabuza azitabira.

Yagaruye Uburengerazuba ku ikarita! Ni we Mukobwa wari uhagarariye Intara ubashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, kuko kuva mu myaka ine ishize ikamba rya Miss Rwanda ryegukanwaga n’abakobwa bahagarariye Umujyi wa Kigali gusa.

Mu 2021, ikamba ryegukanwe na Miss Ingabire Grace wari uhagarariye Umujyi wa Kigali, mu 2020 ikamba ryegukanwe na Nishimwe Naomie wari uhagarariye Umujyi wa Kigali, mu 2019 ikamba ryegukanwe na Nimwiza Meghan ahagarariye Kigali.

Mu 2018, Miss Iradukunda Liliane yegukanye ikamba Miss Rwanda ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, Miss Iradukunda Elsa yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ahagarariye intara y'Iburengerazuba…

Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA, Nshuti Divine Muheto yavuze ko kwitabira muri Miss Rwanda byaturutse ku cyizere no gushyigikirwa n’umuryango we, inshuti ze n’abandi.

Ati “Kugira ngo nitabire Miss Rwanda, icya mbere ni uko ari ibintu nakuze nkunze. Kuva nkiri umwana nahoraga mbona iri rushanwa nkabona ni byiza, nkabona birashimishije nanjye nkavuga nti umunsi umwe ndifuza ko nagirirwa amahirwe nkajya mu bari guhatanira ikamba. Nicyo cyatumye ngira imbaraga zo gukomeza kuza muri iri rushanwa.”

Akomeza ati “Ikindi cya kabiri cyanteye kuba najya muri iri rushanwa ni icyizere iwacu bari barangiriye, ababyeyi banjye, inshuti zanjye rero uko bakomezaga kubimbwira nanjye byanteraga imbaraga zo kumva nanjye nabikora. Nkavuga nti wenda bino bintu bakomeza kumbwira kuki ntabikora.”

Uyu mukobwa yavuze ko yorohewe no kubwira Se na Nyina ko igihe kigeze kugira ngo yitabire Miss Rwanda. Avuga ko ababyeyi be bahuza cyane, kandi ko bamushyigikira muri buri ntambwe yose nziza ashaka gutera mu buzima bwe.

Uyu mukobwa avuga ko Nyina ari we yabanje kubwira ko agiye kwitabira Miss Rwanda. Nyina yamubwiye ko amushyigikiye, amubwira akamaro ko kwitabira Miss Rwanda ku mwana w’umukobwa ushaka gukabya inzozi ze.

Avuga ko akimara kubibwira Nyina yanabibwiye Se, nawe amubwira ko azamushyigikira uko ashoboye. Hari mu Ukuboza 2021 afata icyemezo cyo kwitabira Miss Rwanda. Ati “Bambereye beza bahita babyumva. Ntabwo byangoye muri macye.”

Muheto yavuze ko Miss Rwanda ari irushanwa ryiza risigira ubumenyi buhagije umwana w’umukobwa, kandi rikamufasha gutanga umusanzu we ku gihugu.

Ubwiza bwa Muheto bwabonywe bwa mbere na Miss Mutesi Jolly wari mu Kanama Nkemurampaka k’amajonjora ka Miss Rwanda 2022. Icyo gihe, Miss Mutesi Jolly yabwiye Muheto ko yabonye ubwiza bwe. Agira ati “Muheto uri mwiza pe!”. 


Nyampinga w'u Rwanda 2022 ni Nshuti Divine Muheto

Miss Nshuti Divine Muheto yinjiye muri Miss Rwanda 2022 avuga ko abaye Nyampinga w’u Rwanda, yatiza imbaraga ze “IGICERI Program”.

Iyi ni gahunda itoza abaturage kwizigamira bahereye ku giceri cya 100 Frw buri munsi. Umwihariko Nshuti yifuza gushyiraho ni ukuwutoza n’urubyiruko yibanda ku b’igitsina gore.

Uyu mukobwa yari mu bakobwa 9 batsindiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba.

Muheto aherutse kubwira INYARWANDA ko uyu mushinga yawuhisemo mu yindi, kubera ko ashaka ko n’urubyiruko ruwumva neza mu bijyanye no kwizigamira. We, avuga ko kwizigamira ari umuco yatoye, kandi ashaka no kuwutoza n’abandi.

Uyu mukobwa avuga ko akimara kwanzura kwitabira Miss Rwanda no guhitamo umushinga azakora, yafashe n’umwanya wo kureba ibikorwa byakozwe n’abakobwa 10 bambitswe ikamba rya Miss Rwanda, anareba uko bagiye bitwara.










 

AMAFOTO YA MISS NSHUTI DIVINE MUHETO WEGUKANYE IKAMBA RYA MISS RWANDA N’IKAMBA RYA MISS POPULARITY



 

Amafoto y’umukobwa wahize abandi mu kugira ubumenyi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere [Reproductive Health] ni Bahali Ruth [Nimero 3]. 



Amafoto y’umukobwa wegukanye ikamba ry’uberwa n’amafoto [Miss Photogenic] ni Mugabekazi Ndahiro Queen [Nimero 42]. Yahembwe Miliyoni 2.4

  

Amafoto y’umukobwa wegukanye ikamba mu kugaragaza impano Saro Amanda [Nimero 48]

  

Amafoto y’umukobwa wegukanye ikamba ry’umuco [Miss Heritage] ni Ruzindana Kelia yahembwe na Bralirwa binyuze muri Primus  

Amafoto y’umukobwa ufite umushinga urimo agashya [Most Innovative Project] yabaye Uwimana Jeannnette [Nimero 68] 

Amafoto y’igisonga cya kabiri yabaye Kayumba Darina [Nimero 25] 

Amafoto y’igisonga cya Mbere Keza Maolithia        

Miss Nshuti Divine Muheto uri ku mwanya wa Gatatu uvuye imbere, yashimye abakobwa 18 bari bahatanye    


Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Miss Muheto mbere y'uko atangazwa nka Miss Rwanda 2022

Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa na Umuratwa Kate Anitha wabaye Miss Supranational Rwanda 2019 

Ingabire Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2021 ari kumwe na Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 

Martine Abera, Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru wayoboye ibirori byo gutangaza Miss Rwanda 2022    

Sam Kalisa, Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) wayoboye umuhango wo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2022 

REBA HANO UKO BRUCE MELODIE YARIRIMBYE MURI IBI BIRORI

">

TWAGANIRIYE NA NSHUTI DIVINE MUHETO NYUMA YO KWAMBIKWA IKAMBA RYA MISS RWANDA

">

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND