Ijoro rya tariki 19 Werurwe 2022 ryinjiye mu buzima bw’umukobwa witwa Nshuti Divine Muheto nyuma y’uko yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022.
Uyu mukobwa yaranzwe n’amarira y’ibyishimo,
umuryango we ufatanya nawe kwishimira intsinzi.
Ryari ijoro ridasanzwe, kuri uyu
mukobwa kuko yinjiye mu mateka ya ba Nyampinga 11 u Rwanda rugize. Amateka ye
yahindutse, aba umukobwa uhembwa ibihumbi 800 Frw buri kwezi, imodoka yo
kugendamo, gukorerwa umusatsi, gusohokana n’abo mu muryango we. Yewe ubanza ari
buri kimwe.
Inshuti, abavandimwe, abamwirengagije
n’abandi bazaba benshi, hanyuma uruhumbirajana rw’abantu bamwiyitirire ku mbuga
nkoranyambaga kahave!
Izina rye rizavugwa abishaka
atabishaka, amafoto ye n’amashusho amugaragaza azajya ashyirwa hanze mu bihe
bitandukanye yabigizemo uruhare cyangwa atabizi.
Nshuti abaye Nyampinga utowe mu bihe
byiza, kuko Covid-19 yagenjeje macye. Yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kwegukana
iri kamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, avuga ko ashimana Imana yamushoboje
muri uru rugendo.
Yavuze ko yinjiye muri Miss Rwanda
afite acyizere. Miss Nshuti yashimye abantu bose bamutoye, avuga ko mu gihe cy’umwaka
agiye kumarana ikamba, azakorana n’ubuyobozi bwa Miss Rwanda, ashima bagenzi be
bari bahatanye.
Ibihembo Miss Nshuti Divine Muheto yahawe:
1.Yahawe imodoka nshya yo mu bwoko
bwa Hyundai bwitwa Hyundai Venue ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai
Rwanda.
2.Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi
800 Frw azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana
ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.
3.Yahawe Bourse yo kwiga muri
Kaminuza ya Kigali
4.Umushinga we uzaterwa inkunga na
Africa Improved Food. Ni mu rwego rwo gushimangira ubwiza bufite intego, aho
umukobwa afasha mu guhindura sosiyete.
5.Azahabwa Lisansi umwaka wose
izatangwa na Merez Petroleum.
6.Internet y’umwaka wose azahabwa na KOPA
Telecom mu gihe cy’umwaka.
7.Gutunganyirizwa umusatsi mu gihe
cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon.
8.Gusigwa ibirungo by’ubwiza (Make
up) bizakorwa na Celine d’Or mu gihe cy’umwaka wose.
9.Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru
we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe
cy’umwaka wose.
10.Afite ofise (office) y’ubuntu yo
gukoreramo kwa Makuza Peace Plaza muri Kigali.
11.Mu gihe cy’umwaka umwe azambikwa
na Ian Collection.
12.Gukoresha ubugenzuzi bw’amenyo ye
mu gihe cy’umwaka umwe abifashijwemo na Diamond Smile Dental Clinic.
INYARWANDA YAKUSANYIJE AMAFOTO 100 AGARAGAZA UBURANGA BW’UYU MUKOBWA:
Ni umwe mu bakozi ba kompanyi Ishusho Ltd ihagarariwe na Muyoboke Alex, wabaye umujyanama w’abahanzi bakomeye mu Rwanda
Ibitekerezo byatangwa ku mafoto ya Muheto bigizwe n’iby’abantu bemeza ko ari urucabana!
Amafoto ya Muheto yatangiye guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga bwa mbere agera imbere y’Akanama Nkemurampaka
Ku rubuga rwa Facebook rwa Miss Rwanda ifoto Nshuti Divine Muheto n’iyo yakunzwe cyane….
Kuva yakwinjira mu irushanwa, benshi bavuze ko ari we ukwiye kwambikwa iri kamba ry’agaciro kanini ku mukobwa
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney yari ashyigikiye Nshuti Muheto Divine
Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2022, nibwo amateka y’ubuzima bwa Nshuti Divine Muheto yahindutse
Muheto afite ababyeyi bombi, avuka mu muryango w’abana bane, ni umwana wa kabiri
Nshuti Muheto yize Amashuri abanza kuri Kingdom Education Center
Muheto yavuze ko yorohewe no kubwira Se na Nyina ko igihe kigeze kugira ngo yitabire Miss Rwanda
Muheto yavuze ko Miss Rwanda ari irushanwa ryiza risigira ubumenyi buhagije umwana w’umukobwa
Miss Muheto yavuze ko amahirwe Miss Rwanda itanga atari kuyitesha
Muheto ati “Miss Rwanda ni irushanwa nzatangiriramo umusanzu wanjye mu kubaka u Rwanda.”
Muheto yitabiriye Miss Rwanda kugira ngo atize imbaraga ze “Igiceri Program”
Muheto avuga ko yahisemo kwiyamamariza mu Karere ka Rubavu kubera ko ari Intara afitemo umuryango
Miss Nshuti Divie Muheto yavugaga ko ko Miss Mutesi Jolly ari icyitegererezo cye ‘mu byo akora’
Miss Muheto yavugaga ko yujuje Ubwiza, Ubwenge n’Umuco….
Nshuti Muheto yavugaga ko yabonye ibitekerezo by’abantu bamusabiye ikamba rya Miss Rwanda
Muheto yavuze ko yinjiye muri Miss Rwanda ashaka ikamba rya Miss Rwanda 2022
Uyu mukobwa ari mu bakobwa 9, batsindiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NSHUTI DIVINE MUHETO
TANGA IGITECYEREZO