RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Ihere ijisho uburanga bwa Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/03/2022 4:26
0


Ijoro rya tariki 19 Werurwe 2022 ryinjiye mu buzima bw’umukobwa witwa Nshuti Divine Muheto nyuma y’uko yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022.



Uyu mukobwa yaranzwe n’amarira y’ibyishimo, umuryango we ufatanya nawe kwishimira intsinzi.

Ryari ijoro ridasanzwe, kuri uyu mukobwa kuko yinjiye mu mateka ya ba Nyampinga 11 u Rwanda rugize. Amateka ye yahindutse, aba umukobwa uhembwa ibihumbi 800 Frw buri kwezi, imodoka yo kugendamo, gukorerwa umusatsi, gusohokana n’abo mu muryango we. Yewe ubanza ari buri kimwe.

Inshuti, abavandimwe, abamwirengagije n’abandi bazaba benshi, hanyuma uruhumbirajana rw’abantu bamwiyitirire ku mbuga nkoranyambaga kahave!

Izina rye rizavugwa abishaka atabishaka, amafoto ye n’amashusho amugaragaza azajya ashyirwa hanze mu bihe bitandukanye yabigizemo uruhare cyangwa atabizi.

Nshuti abaye Nyampinga utowe mu bihe byiza, kuko Covid-19 yagenjeje macye.  Yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kwegukana iri kamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, avuga ko ashimana Imana yamushoboje muri uru rugendo.

Yavuze ko yinjiye muri Miss Rwanda afite acyizere. Miss Nshuti yashimye abantu bose bamutoye, avuga ko mu gihe cy’umwaka agiye kumarana ikamba, azakorana n’ubuyobozi bwa Miss Rwanda, ashima bagenzi be bari bahatanye.

Ibihembo Miss Nshuti Divine Muheto yahawe:

1.Yahawe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai bwitwa Hyundai Venue ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda.

2.Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.

3.Yahawe Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

4.Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food. Ni mu rwego rwo gushimangira ubwiza bufite intego, aho umukobwa afasha mu guhindura sosiyete.

5.Azahabwa Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum.

6.Internet y’umwaka wose azahabwa na KOPA Telecom mu gihe cy’umwaka.

7.Gutunganyirizwa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon.

8.Gusigwa ibirungo by’ubwiza (Make up) bizakorwa na Celine d’Or mu gihe cy’umwaka wose.

9.Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose.

10.Afite ofise (office) y’ubuntu yo gukoreramo kwa Makuza Peace Plaza muri Kigali.

11.Mu gihe cy’umwaka umwe azambikwa na Ian Collection.

12.Gukoresha ubugenzuzi bw’amenyo ye mu gihe cy’umwaka umwe abifashijwemo na Diamond Smile Dental Clinic.

INYARWANDA YAKUSANYIJE AMAFOTO 100 AGARAGAZA UBURANGA BW’UYU MUKOBWA:



Ni umwe mu bakozi ba kompanyi Ishusho Ltd ihagarariwe na Muyoboke Alex, wabaye umujyanama w’abahanzi bakomeye mu Rwanda

Ibitekerezo byatangwa ku mafoto ya Muheto bigizwe n’iby’abantu bemeza ko ari urucabana!

Amafoto ya Muheto yatangiye guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga bwa mbere agera imbere y’Akanama Nkemurampaka

Ku rubuga rwa Facebook rwa Miss Rwanda ifoto Nshuti Divine Muheto n’iyo yakunzwe cyane….

Kuva yakwinjira mu irushanwa, benshi bavuze ko ari we ukwiye kwambikwa iri kamba ry’agaciro kanini ku mukobwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney yari ashyigikiye Nshuti Muheto Divine

Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2022, nibwo amateka y’ubuzima bwa Nshuti Divine Muheto yahindutse

Muheto afite ababyeyi bombi, avuka mu muryango w’abana bane, ni umwana wa kabiri

Nshuti Muheto yize Amashuri abanza kuri Kingdom Education Center

Muheto yavuze ko yorohewe no kubwira Se na Nyina ko igihe kigeze kugira ngo yitabire Miss Rwanda

Muheto yavuze ko Miss Rwanda ari irushanwa ryiza risigira ubumenyi buhagije umwana w’umukobwa

Miss Muheto yavuze ko amahirwe Miss Rwanda itanga atari kuyitesha

Muheto ati “Miss Rwanda ni irushanwa nzatangiriramo umusanzu wanjye mu kubaka u Rwanda.”

Muheto yitabiriye Miss Rwanda kugira ngo atize imbaraga ze “Igiceri Program”



Muheto avuga ko yahisemo kwiyamamariza mu Karere ka Rubavu kubera ko ari Intara afitemo umuryango

Miss Nshuti Divie Muheto yavugaga ko ko Miss Mutesi Jolly ari icyitegererezo cye ‘mu byo akora’

Miss Muheto yavugaga ko yujuje Ubwiza, Ubwenge n’Umuco….

Nshuti Muheto yavugaga ko yabonye ibitekerezo by’abantu bamusabiye ikamba rya Miss Rwanda





Muheto yavuze ko yinjiye muri Miss Rwanda ashaka ikamba rya Miss Rwanda 2022

Uyu mukobwa ari mu bakobwa 9, batsindiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NSHUTI DIVINE MUHETO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND