Akanama Nkemurampaka kemeje ko abakobwa 11 ari bo bagomba kuvamo Nyampinga w’u Rwanda 2022.
Bizavugwa mu mateka! Ni ubwa mbere
kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryatangira, abakobwa banganyije amanota kugeza ubwo
Akanama Nkemurampaka kemeza ko Miss Rwanda agomba kuva mu bakobwa 11.
Akanama Nkemurampaka kavuze ko
gashingiye ku bikorwa bitandukanye abakobwa bagiye bakora mu mwiherero, hari
abakobwa babiri banganyije amanota, bituma umubare w’abakobwa wiyongeraho umwe.
Abo ni Muringa Jessica ufite Nimero
37 ndetse na Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38].
Abakobwa 11 bavamo Miss Rwanda 2022 ni
Ruzindana Kelia [Nimero 47], Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 53], Ndahiro
Mugabekazi Queen [Nimero 42], Muringa Jessica [Nimero 37], Mutabazi Isingizwe
Sabine [Nimero 38], Saro Amanda [Nimero 28], Uwimana Jeannette [Nimero 68],
Uwimanzi Vanessa [Nimero 70], Kayumba Darina [Nimero 25], Keza Maolithia
[Nimero 27] na Nshuti Divine Muheto [Nimero 44].
Buri mukobwa yanyuze imbere y'akanama
nkemurampaka abazwa ibibazo bitandukanye birimo nk'akamaro ka gahunda ya Made
in Rwanda, gahunda ya Visit Rwanda, umubare w’abakobwa bahohoterwa, ibyo yigiye
mu mwiherero n’ibindi.
Nyuma y’uko buri mukobwa anyuze
imbere y’akanama hatangajwe abakobwa batanu bavuyemo Miss Rwanda aribo
Ruzindana Kelia [Nimero 47], Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38], Nshuti
Divine Muheto [Nimero 44], Kayumba Darina [Nimero 25] na Keza Maolithia [Nimero
27].
Abakobwa batanu bavuyemo Nyampinga w’u
Rwanda 2022
AMAFOTO Y’ABAKOBWA 11 BAVAMO MISS RWANDA 2022
Ruzindana Kelia [Nimero 47]
Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 53]
Ndahiro Mugabekazi Queen [Nimero 42]
Muringa Jessica [Nimero 37]
Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38]
Saro Amanda [Nimero 28]
Uwimana Jeannette [Nimero 68]
Uwimanzi Vanessa [Nimero 70]
Kayumba Darina [Nimero 25]
Keza Maolithia [Nimero 27]
Nshuti Divine Muheto [Nimero 44]
Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, Miss Nimwiza Meghan
TWAGANIRIYE NA MUYOBOKE ALEX WAVUZE KO ASHYIGIKIYE NSHUTI MUHETO DIVINE
TANGA IGITECYEREZO