RFL
Kigali

Uko isukari irushaho guhenda ni nako umukino wa Rayon Sports uhenda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/03/2022 10:59
1


Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino uzayihuza na Kiyovu Sports byongera gutungura benshi batorohewe n’izamuka ry’ibiribwa riri hanze aha.



Kuri uyu wa 6 tariki 19 Werurwe 2022 kuva saa 15:00 PM ni bwo Rayon Sports izakira   Kiyovu sport kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Kugeza ubu kwinjira kuri uyu mukino  birasaba inyigo ndetse no gutegura umushinga w'aho amafaranga azava. Ku munsi w'ejo Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino uzayihuza na Kiyovu Sports bigaruka byenda gusa neza n'ibyakoreshejwe ku mukino baheruka kwakiramo APR FC.

Ubusanzwe Rayon Sports ni imwe mu makipe agira ibiciro bihenze kandi bihoraho byo kwinjira ku kibuga kuko ubusanzwe tike yabo ya macye igura 2000 Frw ititaye ku ikipe bahuye. Ku mukino uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports ibi biciro byongeye kuvugururwa nk'uko byari byagenze ku mukino bakiriyemo APR FC.

Rayon Sports umukino uheruka kuyihuza na APR FC itike ya macye yari 5000 FRW 

Kuri ubu mu gihe ushaka kugura tike yo kwicara ahasanzwe ariko uyiguze kare, wakwishyura 3000 Frw mu gihe wayigurira ku muryango ukishyura 5000 Frw. Tike yo kwicara mu mbavu za Sitade yo ubu iri kugura 10,000 Frw nta guca ku ruhande. Mu cyubahiro kibanza (VIP) ni 15,000 Frw uguze tike hakiri kare na 20,000 Frw ku munsi w'umukino, naho kwicara mu cyubahiro nyakuri (VVP) ni 25,000 Frw cyangwa 30,000 uguze tike ku munsi w'umukino.

Ibi biciro bisa naho bihanitse mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda kuva wabaho kandi kuva Rayon Sports yashingwa, twavuga ko kuri ubu kureba umukino wayo amaso ku maso ari bwo bihenze.

Umukino wa gicuti uheruka guhuza Rayon Sports na Nyanza FC itike ya macye yari 2000 FRW 

Ese cyari cyo gihe ngo Rayon Sports ikoreshe ibi biciro?

Ku ruhande rumwe ni Yego: Rayon Sports ni imwe mu makipe afite abafana benshi hano mu Rwanda kandi bagiye bagaragaza kuyinambaho mu bihe bitandukanye, mu gihe gahunda yo kwirinda Covid-19 igisaba amasitade kwakira 50% by'abafana, zimwe mu nzira Rayon Sports yakoresha ngo iyi gahunda igende neza kandi isarure amafaranga ni uguhenda tike yayo. Umuntu wishyuraga ibihumbi 2 ku mukino, iyo babaye 2 biba ibihumbi 4 aho kugira ngo abo bafana 2 bose binjire kandi batari bubone aho bicara hakwinjira umwe wishyura 5000 Frw.

Ibiciro ku mukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports byatangajwe ejo

Indi mpamvu yatuma Rayon Sports ihenda tike ni uko iri guhura n'amakipe afite igisobanuro.  Rayon Sports iheruka kwakira APR FC nayo izwiho kugira abafana benshi kandi nabo bayikunda. Uyu mukino uba ari uw'amateka ku buryo hari n'abantu bawureba badafite aho bahuriye n’amakipe ari gukina. Ibi byose rero byari ngombwa ko Rayon Sports ica amafaranga ishaka kuko yari igiye guhura na mucyeba kandi ushaka igikombe cya shampiyona.

Indi mpamvu twayita "sinabura igikombe ngo mbure n'amafaranga", Rayon Sports iri mu makipe yahiriwe n'uko shampiyona ipanze kuko nibura mu mikino yo kwishyura iri kwakira amakipe akomeye kandi abafana barakomorewe, kuri ibyo rero twavuga ko nk'ikipe igikombe kiri gucika ikireba twavuga ko nibura amahirwe yo gusarura amafaranga ifite iri kuyakoresha yihanukiriye.

Indi mpamvu twavuga ko guhura na Kiyovu Sports muri ibi bihe bingana no kubona amafaranga: Guhura na Kiyovu Sports muri ibi bihe ni nko guhura n'umuntu wagurishije isambu, Kiyovu Sports iri kureba mu ndorerwamo ikabona iteruye igikombe cya shampiyona abafana bose ubu bahurije hamwe imbaraga bari gutera ingabo mu bitugu ikipe yabo bituma ikipe igiye guhura nabo igena ibiciro uko ishaka.

Ku mukino wa Rayon Sports yanganyijemo na Espoir fc abafana batashye batanyuzwe

Ku rundi ruhande ni "OYA", imwe mu mpamvu zituma Rayon Sports itari ikwiye kuzamura ibiciro ni uko idahagaze neza. Rayon Sports imaze kunganya imikino 3 yikurikiranya, ndetse byatumye na As Kigali iyitwara umwanya wa 4 ku maherere. Aya mafaranga yakabayeho nibura Rayon iri mu bihe byiza bituma umufana wayo atagira umutimanama wo kwishyura amafaranga ikipe ye yamusabye. Nk'uko twatangiye tubivuga kuva Rayon Sports yashingwa ntabwo ubu ari bwo iri mu bihe byiza ku buryo yakwishyuza amafaranga menshi mu mateka yayo.

Indi mpamvu twavuga ni ubumwe n'ubwiyunge: Rayon Sports yakabaye ishyiraho ibiciro biri hasi kugira ngo nibura yiyunge n'abafana, n'iyo mu kibuga byakwanga ariko mu mufuka w'abafana ntibyange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bajeneza Eugene2 years ago
    Nge ndabona ndumva batabura igikombe,ngo babure na cash kd umufaba wabo yiteguye kuyarekura!Ntakibazo pe





Inyarwanda BACKGROUND