RFL
Kigali

Yahataniye MTV Movie Awards! Menya Ncuti Gatwa akomeje kwandika izina muri filime ku Isi nubwo yaraye atitwaye neza

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/03/2022 16:28
0


Mizero Ncuti Gatwa umukinnyi wa filime umaze kuba ikimenyabose wavukiye mu Rwanda agakurira muri Scotland, ntiyaraye abashije kwegukana igihembo muri Critics’ Choice Awards yari amaze iminsi ahanganyemo itegurwa n’abanyamerika.



Mizero Ncuti Gatwa yabonye izuba kuwa 15 Ukwakira 1992, avukira mu Karere ka Nyarugenge kuri se w’umunyarwanda intiti mu masomo y’iyobokamana unabifitiye impabushobozi y’ikirenga, Tharcise Gatwa ukomoka mu Karere ka Karongi.

Gatwa yakuriye mu gihugu cya Scotland mu duce turimo Edinburg na Dunfermine, yiga mu mashuri yisumbuye anyuranye arimo Boroughmurir, Dunfermie aza gusoreza muri Royal Conservatoire aho yakuye impabumenyi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu gukina filime, hari mu mwaka wa 2013.

Mu 2014 yaje gutangira gukina filime by’umwuga atangirira filime y'Abongereza ya Bob Servant. Mu mwaka wa 2015 na 2016 yagiye agaragara mu zindi filime zinyuranye maze muri 2018 bitangazwa ko agiye gutangira kugaragara muri filime yitwa Sex Education y’uruhererekane yatangiye kunyura kuri Netflix mu mwaka wa 2019.

Gatwa yatangiye kugira abafana benshi kubera ukuntu yakinaga, atangira no guhatanira ibihembo binyuranye birimo BAFTA Scotland Award atabashije kwegukana mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza wa filime zinyura kuri televiziyo, hari mu mwaka wa 2020.

Tariki 13 Werurwe 2020 yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime uri kuzamuka neza mu bihembo bya The Broadcasting Press Guild [BPG], bitegurwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bandika, abo ku mateleviziyo ndetse n’abo kuri Radio.

Mu 2019 yahatanye muri MTV Movie Awards mu byiciro 2 birimo Best Kiss na Best Breakthrough Performance. Mu minsi ishize yari ahatanye mu bihembo by’abanyamerika byatanzwe kuri uyu wa 13 Werurwe 2022 byitwa Critics’ Choice Awards aho yari ari mu cyiciro cy’umukinnyi utari uw’imena witwaye neza mu gukina filime yo bwoko bwo gusetsa ariko ntiyabashije kucyegukana kuko cyatwawe na Brett Goldstein.

Ncuti Gatwa w'imyaka 29 ari muri bacye bafite inkomoko mu Rwanda bamaze kugera kure muri cinema


Ncuti Gatwa abana mu Bwongereza na nyina umubyara

Muri filime ya Sex Education akina ari mu cyiciro cy'abakundana bahuje igitsina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND