Kigali

Rihanna yongeye guseruka mu myambaro igaragaza inda atwite avugisha benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/03/2022 8:28
0


Icyamamarekazi mu muziki no mu mideli Rihanna usigaye yarahagaritse ibikorwa bye byo kuririmba akagana ubucuruzi bw'ibirungo by'ubwiza (Make Up) hamwe n'ubucuruzi by'imyenda y'imbere y'igitsinagore, yongeye guseruka mu myambaro igaragaza inda atwite avugisha benshi.



Uyu muhanzikazi udasiba kuvugwa mu itangazamakuru yongeye kugarukwaho cyane nyuma yaho yaserutse mu myambaro igaragaza inda atwite atuma benshi bibaza impamvu atajya ahisha inda kuva yatangaza ko yenda kwibaruka.

Nk'uko byatangajwe n'ibinyamakuru bitandukanye by'imyidagaduro birimo Page Six, People Magazine hamwe na Hollywood Life, Rihanna yitabiriye ibirori byo kumurika ibirungo by'ubwiza kompanyi ye Fenty Beaury yasohoye. amaze aseruka mu ijipo ndetse n'agapira ko hejuru gahisha amabere mugihe inda yose igaragara.

Ikinyamakuru Vogue Magazine cyavuze ko abantu bamaze kumenyera kubona Rihanna yambaye imyenda igararagaza inda atwite guhera mu kwezi kwa Gashyantare kuva yatangaza ko yitegura kwibaruka imfura ye n'umukunzi we A$AP Rocky.

Gusa kuri iyi nshuro abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga babajije uyu muhanzikazi impamvu atajya yambara imyenda ngo yikwize nk'umubyeyi ukuriwe. Abandi nabo bibazaga niba impamvu atajya yambika inda ye hari aho bihuriye n'imideli.

Mu mafoto akurikira irebere Rihanna wongeye guseruka mu myambaro igaragaza inda atwite:





















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND