Kigali

Umukinnyi wa Filime Pasha Lee yaguye mu ntambara nyuma y'iminsi micye arwanira Ukraine

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:8/03/2022 19:27
1


Umunya-Ukraine Pasha Lee wari umwanditsi n'umukinnyi wa Filime ndetse n'umunyamakuru wa Televiziyo, yaguye ku rugamba mu mirwano ikomeje guhuza ingabo z' u Burusiya na Ukraine, nyuma y'igihe gito yari amaze atangiye kurwanira igihugu cye.



Urupfu rwa Lee rwemejwe na Sergiy Tomilenko, uyobora ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Ukraine, ndetse n’iserukiramuco mpuzamahanga rya firime rya Odessa.

Anastasia Kasilova na we ukina filime yemeje aya makuru agira ati "Pasha Lee yishwe n'igisasu cyaturikiye muri Irpen. Yari umukinnyi, umunyamakuru kuri TV, mugenzi wanjye ndetse n'inshuti nziza.''

Uyu mukinnyi yari yinjiye mu gisirikare cya Ukraine gishinzwe kurinda umujyi wa Irpen mu ntangiriro z'icyumweru gishize, aho kimwe na bagenzi be bambariye kurinda ubusugire bwa Ukraine.

Pasha Lee wari ufite imyaka 33 y'amavuko, yagiye yumvikana ashishikariza abasore bo muri Ukraine kurwanirira igihugu cyabo ndetse akanatanga ubutumwa bw'ihumure ku mbuga nkoranyambaga.

Lee yari yanditse ku rubuga rwa Instagram ati "Turamwenyura kuko tuzabikemura byose."

Aha yagize ati ''Ndagukunda (Ukraine)''






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha2 years ago
    Eeh, umuheto ushuka umwambi kandi bitazajyana, wabona warakinnye umeze nka ba Chuck Norris ugira ngo ni real life!! biriya ni virtual ukuri gutandukanye n'uko mukeka, ngo abakina kung-fu babiretse bajya ku rugamba. Mutaona ba jaama



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND