RFL
Kigali

Icarana nanjye, ntabwo ndyana ndi umuntu usanzwe: Perezida wa Ukraine arasaba Putin ko baganira nta metero 30 ziri hagati yabo anasaba Isi ko yamufasha

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/03/2022 16:10
0


”Muri ibyihebe mukoresha abaturage ku rugamba nka gakingirizo mugamije gutera imbabazi” Putin uri gusabwa ko yaganirizwa, yavuze ko nta mugambi wo kwataka abaturage ahubwo agambiriye guhangana n’igisirikare anavugako uko byagenda kose agomba gutsinda urugamba. Ukraine irasaba Isi yose ko yaganiriza Putin kuko nayitsinda azadukira Uburayi bwos



Nyuma y'uko Igihugu cy’u Burusiya gishoye intambara kuri muturanyi wacyo ari yo Ukraine iminsi igera ku 9 irirenze, gusa magingo aya aho bigeze Ukraine iri gusaba ibiganiro kuko ni cyo kintu ibona cyasoza intambara. Ku ruhande rwa Vladimir Putin uyobora u Burusiya yatangaje ko adateganya gusoza intambara kuko uko byagenda kose agonba gutsinda.

Volodymyr Zelenskyy uyobora Ukraine yatangaje ko yiteguye kujya ku meza amwe na Perezida Putin bakaganira ndetse bakanashyira iherezo ku ntambara. Ubwo yavugaga ku bijyanye n’ibiganiro ari gusaba, yabwiye Perezida Putin ati: ”Icarana nanjye, ntabwo ndyana, ndi umuntu usanzwe rwose”.

Nyuma y'uko uyu muyobozi atangaje ibi, ku rundi ruhande mugenzi we Putin yagize ati: ”Igihari ni uko muri ibyihebe mufata abaturage mukabajyana ku ruganda kandi ntabwo ikigamijwe ari abaturage cyangwa kwangiza ibyabo ahubwo ni ugucogoza ingabo”.

Mu kiganiro n’umunyamakuru, Volodymyr Zelenskyy uyobora Ukraine yavuze ko ashaka kuganira na Putin imbonankubone kuko ni ryo pfundo ryo gushyira intambara ku herezo. Yavuze kandi ko ingabo za Putin ziramutse zitsinze uru rugamba zahita zadukira Uburayi bwose. Ati: ”Ntabwo ari ibi gusa, ndashaka kuvugana na Putin, ikindi Isi yose igomba kuganiriza Putin kuko nta yindi nzira yo kurangiza iyi ntambara uretse kumuganiriza”.

Uyu muyobozi yagomeje agaruka kuri Putin amubaza ikibazo muri iki kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Aljazera ati: ”Ni iki udushakaho? Watuviriye ku butaka”. Yunzemo agira ati: ”Icarana nanjye, atari muri metero 30 ahubwo twegeranye”.


                     Vladimir Putin na Macron baherutse kuganira hagati yabo harimo intera nini 

Impamvu y'ibi ni uko uyu mukuru w’igihugu cy’u Burusiya, Putin, akunda kuganira n'abantu bahanye intera ndende cyane. Ibi byabaye agatangaza mu kiganiro aheruka kugirana na Macron uyobora igihugu cy'u Bufaransa.

Nyuma y'uko iminsi igera 8 ishize Perezida Putin ashoye urugamba rwo kubohoza Ukraine, amaze kugera mu mijyi igera kuri ine harimo n’umurwa mukuru (Kyiv mu Majyaruguru, Kharkiv mu Burasirazuba, Kherson na Mariupol mu Majyepfo).

Nk'uko ikinyamakuru cya Aljazeera kibitangaza, Perezida wa Ukraine ari gusaba ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kuba bafunga ikirere cyangwa bakamuha indege akabyikorera ku buryo byagira icyo bimufasha mu guhangana na Putin. Mu minsi ishize ibi bihugu byari byagiranye ibiganiro gusa ntacyo byagezeho kuko hari hagarutsweho uburyo bwo kutabangamira abaturage (Civilians). 

U Burusiya buvuga ko Ukraine iri gukoresha abaturage ku rugamba ikabikora igamije gutera imbabazi cyangwa kwerekana isura mbi y’u Burusiya. Ku munsi wa none Isi yose iri gufata Putin nk’umuntu uri gushoza intambara ndetse nk'umunyamahane, gusa we n’abayozi bose b’u Burusiya bavuga ko igihugu cyabo kiri kwirwanaho kandi ko badafashe iya mbere kuri uru rugamba byazabakomerera nyuma.

Bimwe mu byo u Burusiya buri kurwanya ukubuza Ukraine kujya mu muryango NATO ishaka kujyamo kandi u Burusiya nabwo bufite umuryango wabwo. Abarusiya babona baramutse baturanye n’imiryango nka NATO cyangwa iyindi, umutekano wabo waba uri mu kaga ndetse gakomeye cyane. Akaba ari yo mpamvu u Burusiya burwanya igitekerezo icyo ari cyo cyose cyatuma Ukraine ijya muri NATO.

Perezida Macron uyobora u Bufaransa yavuze ko yagiranye ikiganiro cy'iminota igera kuri 90 hamwe na Perezida Putin w'u Burusiya, gusa ntabwo yatangeje ibyo baganiriye byose. Icyakora yavuze ko nyuma y’iki kiganiro ibintu bibi bigiye kuba muri Ukraine.

Src: Aljazeera, Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND