RFL
Kigali

RDC: Umusore yarongoye abakobwa batatu b’impanga akabya inzozi zabo zo gushaka umugabo umwe

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:1/03/2022 15:42
1


Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa Kalehe mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, haravugwa inkuru y’umusore witwa Luwizo uherutse gushyingiranwa n’abakobwa batatu b’impanga. Luwizo yavuze ko yatunguwe no guhura n’aba bakobwa ubwo yazaga gusura umwe muri bo witwa Natalie, ndetse nabo bamusaba ko yababera umugabo nawe ntiyazuyaza a



Uyu musore witwa Luwizo, muri costume y’ubururu na kalavati y’umukara aherutse gukora ubukwe n’abakobwa batatu b’impanga aribo Natasha, Natalie na Nadège, ibintu byatangaje abatari bacye.

Luwizo uvuka ahitwa Kalehe muri Kivu y’amajyepfo, yatangaje ko mbere yo gushyingiranwa n’aba bakobwa uko ari batatu byatangiye ubwo yahuraga n’umwe muri bo witwa Natalie ku mbuga nkoranyambaga.

Umunsi umwe, uyu musore yagiye gusura uyu witwa Natalie maze ubwo yageragayo yakirwa n’umwe mu bavandimwe be, ndetse ngo biramugora cyane kumutandukanya n’uwo yari asanzwe azi kuko basaga cyane mu maso. Hashize igihe, aba bakobwa bose uko ari batatu bisanze bakunze uyu musore.  

Ubwo yaganiraga na shene ya YouTube ya Afrimax English, Luwizo yavuze ko yatunguwe no guhura n’aba bakobwa ubwo yajyaga gusura umuvandimwe wabo, ndetse bagiye kuvugana kuri gahunda y’ubukwe bwabo.

Uwitwa Natalie yavuze ko ubwo we n’abavandimwe be babwiraga uyu musore ko bashaka ko ababera umugabo byaramutunguye, ariko kuko yari amaze kubakunda ntiyazuyaje yahise abyemera.

Yagize ati: “Ku nshuro ya mbere, ubwo twamubwiraga ko dushaka ko twese atubera umugabo byaramutunguye. Ariko kubera ko yari amaze kudukunda twese, nta kintu na kimwe cyari guhagarika gahunda zacu, kuko natwe twamukundaga. N’ubwo abantu batekereza ko abagore batatu batagira umugabo umwe, ariko kuri twe gusangira buri kimwe nibyo byaturanze mu buzima bwacu kuva tukiri abana bato.”

Natalie yakomeje avuga ko we n’abavandimwe be bahoranye impungenge ko igiye kizagera bagatandukana buri umwe akajya gushaka umugabo, ariko byaje kurangira Imana isubije amasengesho yabo ubu bakaba bagiye kubana nk’uko babyifuzaga.

Ibi birori by’ubukwe bwa Luwizo n’aba bakobwa byitabiriwe n’inshuti zabo za hafi ndetse n’abagize imiryango yabo, n’ubwo ababyeyi b’umusore batahageze kuko batashimishijwe n’icyemezo cye cyo gushyingiranwa n’aba bakobwa.

Mu byishimo byinshi, Luwizo nyuma yo kwambika impeta aba bakobwa uko ari batatu yagize ati: “Ugomba guhomba ikintu runaka kugira ngo ugere ku kindi. Abantu bagira icyo bakunda ndetse n’uburyo bakoramo ibintu runaka. Ndishimye kuba nashyingiranywe n’izi mpanga ntagendeye kucyo aricyo cyose abandi batekereza. Ababyeyi banjye barwanyije icyemezo nafashe, niyo mpamvu bataje muri ubu bukwe. Gusa icyo navuga ni uko urukundo rutagira umupaka.”


Luwizo n'abagore be batatu 

Mushiki wa Luwizo yavuze ko yashimishijwe n’ibyo umuvandimwe we yakoze, ndetse ko azahora ashyigikira icyemezo cye.

Nyuma y’amezi ane bamaze barushinze, Luwizo n’abagore be batatu urukundo ruracyari rwose hagati yabo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndibanje Simon 2 years ago
    Imana ibaje imbere .Que Dieu le tout puissant vous bénisse.





Inyarwanda BACKGROUND