Kigali

Urukuta rurerure rw’u Bushinwa rumaze imyaka irenga 2300 rugaragaza ubuhangange bw’Abashinwa

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:15/04/2025 21:09
0


Urukuta rureshya n’ibilometero birenga 20,000 rutangirira i Shanhaiguan mu burasirazuba, rukagera i Jiayuguan mu burengerazuba, rukubiyemo inkuta z’ubwirinzi, ibirindiro n’inzira z’abasirikare, byose bigaragaza ubuhanga bw’abashinwa mu kubaka ibikorwa remezo bya gisirikare bifite intego yo kurinda igihugu.



Urukuta Rurerure rw’u Bushinwa (The Great Wall) ni kimwe mu bimenyetso by’ingenzi by’amateka n’umuco ku isi, rwerekana uburyo ubutegetsi bw’Ubushinwa bwagiye bubungabunga umutekano n’ubusugire bw’igihugu mu buryo buhambaye. Rwatangiye kubakwa mu kinyejana cya 3 mbere ya Yesu Kristo, ku ngoma ya Qin Shi Huang, rukomeza kwagurwa no gukomezwa kugeza ku ngoma ya Ming (1368–1644).

Uru rukuta rwubatswe n'impfungwa zifashishije ibimwe mu bisigazwa by'umuceri akenshi bifatwa nk'uburozi bikavangwa n'ibyondo. Rukaba rwaragiye rusurwa n'abayobozi bakomeye atari impamvu z'akazi ahuwo ari ugutemebera bisanzwe abo barimo Queen Elizabeth's w'u Bwongereza,Vladimir Putin, Barack obama, Nelson Mandera n'abandi.

Urukuta rwemejwe na UNESCO nk’Umurage Mpuzamahanga w’Isi kubera impamvu zitandukanye, rufatwa nk’icyitegererezo cy’ubwubatsi, icyerekana impinduka z’umuco, gihamya y’amateka y’ubwami bwa kera, icyitegererezo cy’ubwirinzi bwa gisirikare, n’ikirango gikomeye cy’umuco n’ubusugire bw’Ubushinwa.

Leta y’u Bushinwa yashyizeho amategeko n’ingamba zihamye zo kururinda, harimo Itegeko ryo mu 2006 rigena uburyo bwo kubungabunga uru rukuta. Icyakora, ibikorwa by’ubukerarugendo bidasobanutse neza, nk’imigozi (cable cars) n’inyubako zidakwiye, byatangiye kubangamira ubusugire n’ubwiza bw’ibice bimwe, cyane cyane ahitwa Badaling.

Uru rukuta si urw’amateka gusa, ni ikimenyetso cy’icyerekezo, ubushishozi n’ishyaka u Bushinwa bwashyize mu kubungabunga umutekano n’indangagaciro zabwo. Gukurikirana isuku, kubahiriza amategeko arurengera no kwigisha iby’akamaro karwo ni inshingano z’iki gihe, kugira ngo n’abazabakomokaho bazarumenye, barwubahe, kandi barusigasire.

Urukuta rwemejwe na UNESCO nk’Umurage Mpuzamahanga w’Isi kubera impamvu zitandukanye: rufatwa nk’icyitegererezo cy’ubwubatsi, icyerekana impinduka z’umuco, gihamya y’amateka y’ubwami bwa kera, icyitegererezo cy’ubwirinzi bwa gisirikare, n’ikirango gikomeye cy’umuco n’ubusugire bw’Ubushinwa.

Leta y’u Bushinwa yashyizeho amategeko n’ingamba zihamye zo kururinda, harimo Itegeko ryo mu 2006 rigena uburyo bwo kubungabunga uru rukuta. Icyakora, ibikorwa by’ubukerarugendo bidasobanutse neza, nk’imigozi (cable cars) n’inyubako zidakwiye, byatangiye kubangamira ubusugire n’ubwiza bw’ibice bimwe, cyane cyane ahitwa Badaling.

Uru rukuta si urw’amateka gusa, ni ikimenyetso cy’icyerekezo, ubushishozi n’ishyaka u Bushinwa bwashyize mu kubungabunga umutekano n’indangagaciro zabwo. Gukurikirana isuku, kubahiriza amategeko arurengera no kwigisha iby’akamaro karwo ni inshingano z’iki gihe, kugira ngo n’abazabakomokaho bazarumenye, barwubahe, kandi barusigasira.Uru rukuta rureshya n’ibilometero birenga 20,000 rutangirira i Shanhaiguan mu burasirazuba, rukagera i Jiayuguan mu burengerazuba

Icyakora, izibu rikabije risimburanwa n'ubukonje, ibikorwa by’ubukerarugendo bidasobanutse neza, nk’imigozi (cable cars) n’inyubako zidakwiye, byatangiye kurwangiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND