CANAL+ RWANDA niyo yambitse umwambaro w’icyubahiro Uhiriwe Byiza Renus, umunyarwanda witwaye neza mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda kabereye mu mujyi wa Kigali.
Tour du Rwanda ni rimwe mu marushanwa yo gusiganwa ku magare akomeye ku mugabane w’Africa, yatangiye i Kigali kuri iki cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022 ku nshuro yaryo ya 14.
CANAL+ isanzwe yerekana iri rushanwa ikaba inasanzwe ari umuterankunga waryo, yiyongereye mu baterankunga ba Tour du Rwanda mu batanze ibihembo, aho izajya ihemba umunyarwanda witwaye neza ahazamuka, ikaba yabikoze ku munsi wa mbere w’irushanwa ndetse ikazongera no gutanga iki gihembo ku munsi wa nyuma.
Uhiriwe Byiza yahembwe nk'umunyarwanda witwaye neza ahaterera
Uhiriwe Byiza Renus niwe munyarwanda witwaye neza mu gace ka mbere k’iri rushanwa, kazengurukaga kuri Kigali Arena. CANAL+ RWANDA yamuhaye ibihembo birimo umwambaro w’icyubahiro, ndetse na Dekoderi ya HD izaba irimo abonema yo kureba amashene yose ya CANAL+ mu gihe cy’umwaka wose.
Umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yagaragaje ko atewe ishema no kuba CANAL+ yongeye gutera inkunga Tour du Rwanda muri uyu mwaka, ndetse aboneraho n’umwanya wo kwibutsa abanyarwanda gukurikirana iri rushanwa kuri CANAL+ SPORT 1.Yagize ati “Ni iby’agaciro kuri CANAL+ kongera gutera inkunga irushanwa Tour du Rwanda, nka rimwe mu marushanwa yo gusiganwa ku magare akomeye ku mugabane w’Africa. Uyu ni umwaka wa 11 CANAL+ ikorana na Tour du Rwanda ndetse nkuko bisanzwe ikazajya yerekana inshamake z’irushanwa buri mugoroba saa tatu kuri CANAL+ SPORT 1.
CANAL+ yabucyereye muri Tour du Rwanda
Muri uku kwezi kwa Gashyantare, CANAL+ Rwanda iri kwamamaza poromosiyo yayo ihoraho yo gutanga inyongezo y’icyumweru, aho umukiriya uguze ifatabuguzi mbere y’uko iryo asanganywe rishira, ahabwa iminsi 7 y’inyongera areba amashene yisumbuye kuryo yaguze. Ni mu gihe umunyarwanda wifuza gutunga Dekoderi ya CANAL+ ubu ari guhabwa ibikoresho byose ku FRW ibihumbi 10,000 gusa.
CANAL + izongera gutanga iki gihembo ku munsi wa nyuma w'irushanwa
TANGA IGITECYEREZO