Kigali

Ruger na AV baririmbye iminota ngerere-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/02/2022 4:10
0


Abahanzi bari batumiwe mu gitaramo Drip City, baririmbye iminota ngerere n’ubwo bitabababujije gutanga ibyishimo banajyanira n’abafana biganjemo inkumi z’i Kigali.



Mu gitaramo Drip City cyabereye kuri Canal Olympia cyari gihuriyemo abahanzi b’abanya Nigeria n’ab’abanyarwanda, mu buryo butari bwitezwe aba bahanzi n’ubwo mu minota micye bamaze ku rubyiniro bagerageje gutanga ibyishimo, ariko ntabwo batanze umusaruro neza nk’uwo bari bitezweho.

Ku isaha ya saa 21:39, Dj SL yongeye gushimangira ibintu yari yakomojeho mbere ko abakobwa b’abanyarwandakazi ari beza. Saa 21:41, nibwo umuhanzi wa mbere wo muri Nigeria AV yageze ku rubyiniro, yinjirira mu ndirimbo ye iri mu zikunzwe yitwa ‘Confess’ ashyiraho n’izindi nkeya.

Ish Kevin avuye ku rubyiniro, Ruger nawe yahise azamuka ku rubyiniro amaraho umwanya muto, ajya imbere agaruka inyuma mu buryo ubona ko hari ikitari cyamunyuze gusa akananyuzamo akaririmba. Uyu muhanzi wari utegerejwe na benshi yaririmbye indirimbo zitarenga 3, ubundi ahita agenda mu buryo busa n’ubutunguranye bamwe bagira ngo aragaruka, nyamara agenda gutyo.

Igitaramo wabonaga ko kizihiye abitabiriye cyane mu bihangano by’abanyarwanda, cyashyizweho akadomo mu masaha ya saa yine n’igice z’ijoro.

AV yinjiye aririmba indirimbo ye iri mu zikunzwe yitwa ‘Confess’

Umuhanzi AV ni we wabanjirije Ruger ku rubyiniro

Ruger yanyujijemo ajya gutongana n’abari bari kumucurangira

Yamaze ku rubyiniro iminota mbarwa 


 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND