Kigali

Ish Kevin yacomoye ibyuma nyuma yo kutanyurwa n’uko yafashwe ku rubyiniro

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/02/2022 3:55
1


Ish Kevin, umwe mu baraperi bakunzwe mu Rwanda waririmbye habura iminota micye ngo AV na Ruger bagere ku rubyiniro, ntiyanyuzwe n’ibyamukorewe maze acomokora ibyuma byatumye yongera kurusubizwaho.



Ubwo haburaga iminota mbarwa ngo abahanzi b’abanya Nigeria bagere ku rubyiniro, nyuma y’abahanzi banyuranye b’abanyarwanda barimo Gustave Fuel, Afrique, Gabiro Guitar, Okkama, Kenny K Shot na Ariel Wayz; Ish Kevin ni we wari utahiwe maze ubwo yageraga ku rubyiniro yerekwa urukundo rwinshi n’abafana nyamara ibyuma bikajya bigeraho bigahagarara.

Si rimwe, si kabiri, Ish Kevin abaza ati:”Ninde unkuriyeho microphone.”

Akongeraho ati:”Sinzi ibiri kuba ariko hano hantu.”

Haciyeho akanya gato yasabwe kuva ku rubyiniro, ibintu bitamushimishije, ahita acomokora ibyuma.

Ubwo Lion Imanzi yazaga ku rubyiniro, abana bamuteye amacupa y’inzoga basaba ko Ish Kevin yasubizwa ku rubyiniro.

Lion nawe ati:”Uretse n’ibyo n’amabuye narayatewe kandi akazi karakomeza. Ish Kevin turamukunda n’aho ageze ndi mubabigizemo uruhare, muri The Next Popstar naramutoye.”

Akomeza agira ati:”Amasaha ntari kudukundira mwihangane azagaruka, kandi ibyo akoze ntitumurenganya kuko amakosa ni ayacu.”

Haciyeho akanya, umunya Nigeria uri mu bari bategerejwe yageze ku rubyiniro, aririmba gato Dj SL ati:”Kubw’urukundo rw’abahanzi Ish Kevin.”

Ish Kevin yongeye kugaruka ku rubyiniro asoza ibyo yari yatangiye mu byishimo byinshi by’abafana, bamuha amashyi bajyanira nawe mu ndirimbo ijambo kurindi.

Ish Kevin n’ubwo atagiriye ibihe byiza ku rubyiniro nk’uko yari yabiteguye, ariko ntibyamubujije gutanga ibyishimo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nandy exouxe2 years ago
    Kuki bakoze ibyobint koko



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND