Ikipe ya 1000Hills Rugby yateguye irushanwa rizahuza amakipe arindwi, aho ikigamijwe cyane ari ukurushaho kunoza imyiteguro ya Shampiyona y'umwaka wa 2022, no gusubiza mu mikino abakinnyi bamaze iminsi badafite amarushanwa.
Iri rushanwa ryiswe 'POWER 10-a-side Rugby Tournament' rizakinwa ku ya 19 Gashyantare 2022, aho rizabera mu Rugunga ho mu mujyi wa Kigali, ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali, ahasanzwe hakinirwa imikino itandukanye.
Iri rushanwa rizitabirwa n'amakipe atandatu, arimo 1000Hills A na 1000Hills B ari nabo banateguye irushanwa, kongeraho amakipe atatu yatumiwe, ari yo Muhanga Thunders RFC, Kigali Sharks RFC na Rusizi Resilience RFC.
Hazabanza umukino w'ijonjora ry'ibanze, aho ikipe izatsinda hagati ya Muhanga Thunders RFC na 1000 Hills B, izagera muri kimwe cya kabiri cy'irangiza igakina na Rusizi Resilience RFC, mu gihe 1000Hills A yo izakina na Kigali Sharks RFC bagahera muri 1/2.
Nyuma ya kimwe cya kabiri, amakipe yatsinze azahurira ku mukino wa nyuma (Main cup), mu gihe abazatsindirwa muri kimwe cya kabiri bazahura bashaka umwanya wa gatatu (Wooden spoon), naho ikipe izatsindwa mu ijonjora ribanza yo ikazahura n'ikipe yatsindiwe mu guhanganira umwanya wa gatatu (Plate cup).
Nk'uko amategeko y'irushanwa abigena, umukino uzajya ukinwa iminota 20 igabanijemo ibice bibiri, uretse umukino wa nyuma uzagira iminota 24 igabanyijemo ibice bibiri. Buri kipe yemerewe kugira abakinnyi 15 ku mukino, aho 10 bazatangira umukino, abandi 5 bakaba abasimbura.
Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye n'umunyamabanga wa 1000Hills Rugby, Shema Serge yavuze ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo kwitegura shampiyona no gusubiza abakinnyi muri gahunda za Rugby, kuko bari bamaze igihe badahurira mu marushanwa.
1000 Hills Rugby
Avuga ku makipe atatu yatumiwe, yagize ati ''Tujya gutumira, twakurikije ubushobozi bwacu n'amakipe yari yiteguye kurusha andi. Hari ayo twahamagaye dusanga ataritegura neza, duhitamo gukorana n'ayabonetse.''
Ku bijyanye n'uburyo abafana bazareba imikino, Shema yasobanuye ko abemerewe kureba iyi mikino, ari abantu bahawe Doze eshatu z'urukingo rwa COVID-19 ndetse n'abafite 'Doze ebyiri n'igipimo (Rapid Test) cyerekana ko batarwaye COVID-19 kandi kitarengeje amasaha 48.'
Muri iri rushanwa ryatewe inkunga na Power Resources International, abantu 100 bazagera ku kibuga imbere y'abandi, bazemererwa kureba imikino ku buntu, mu gihe abazaza nyuma bazasabwa kwishyura amafaranga 1000.
TANGA IGITECYEREZO