Kigali

Bibera mu ijuru rito! Fleury na Bahavu bahishuye ibanga ribafasha kwibera mu munyenga w'urukundo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:17/02/2022 16:28
0


Ndayirukiye Fleury uzwi nka Fleury Legend na Bahavu Jannet nyiri filime Impanga, bahishuye ibibafasha kwibera mu munyenga w'urukundo rudashira ahubwo rukomeza kuba ikibatsi ku buryo buri wese yumva yahora iruhande rwa mugenzi we.



Fleury uzwi nka Legend na Bahavu wamenyekanye nka Diane muri muri filime y’uruhererekane ya City Maid, batangiye gukundana mu 2016, hanyuma tariki 27 Gashyantare 2021 bakora ubukwe bahitamo kubana akaramata, iminsi basigaje ku Isi bakayimara bari kumwe. Kuri ubu bafitanye umwana umwe. 'Couple' yabo ibereye ijisho kandi yabera benshi urugero bifuza kubaka ingo zizira umunabi ahabwo zuje urukundo n'akanyamuneza ukurikije ibyo badutangarije. 


Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda.com, bagaragaje ibibafasha kuba mu munyenga w'urukundo rudashira. Umunyarwanda w'umuhanga yakoresheje ikinyarwanda kiza asobanura ukuntu urukundo ruryoha ku buryo abo rwahiriye yagereranyije ibihe babamo nko kwiturira mu ijuru rito. Fleury na Bahavu ni ko bibereyeho. Mu kiganiro twagiranye, twabanje kubabaza uko babigenza iyo baramutse bashwanye kuko n'ubundi bavuga ko ntazibana zidakomanya amahembe. 

Kuri iyi ngingo Bahavu yabisobanuye neza ati: "Njyewe ku ruhande rwanjye nibuka ko ntinya kumubura icyo cyonyine kirangarura, rero bigatuma byoroha nkoroshya umutima kuko agomba kuba ahari mbese turi kumwe igihe cyose imyaka y'ubuzima bwacu bwose. Rero kurakaranya uba uzi ko ugomba gukora igishoboka cyose kugira ngo birangire". Yakomeje asobanura ko umuntu yabikora kugira ngo yiyunge n'uwo bakundana yitangaho urugero ati" wavuga mbabarira wategura ibyo kurya by'ukundi kuntu ariko imbabazi zikabaho". 

Fleury nawe yabisobanuye mu buryo bwe agaragaza ibibafasha ati: "Iyo ubabariye umuntu ntabwo ukomeza kubyibikamo ngo ejo narakubabariye, ariko nyine nk'uko ntazibana zidakomanya amahembe kandi tukaba twarahuye dukuze, hari igihe usanga mutumvikanye gatoya ariko nyine nk'uko yabivuze uravuga uti madamu wanjye ntabwo nshaka kumutakaza. Ntabwo nshaka gutaha mu rugo ngo nsange ibintu si amahoro tugerageza uburyo bwose tugomba kubishyira ku murongo niba hari aho umwe yagenze nabi agaca bugufi agasaba imbabazi mugenzi we kugira ngo dukomeze tubane. Twebwe tubana nk'umugore n'umugabo ariko turi n'inshuti zikomeye (Best friend)".

Bahavu twamusabye kuduha urugero rw'ibijya bituma bashwana gato maze avuga ko ahanini ari imishinga bakunze kutumvikanaho wenda nko guhitamo igihe bayakorera n'ibindi bifitanye isano nayo. Agaragaza ko nta kindi bajya bapfa. Yagize ati: "Nta na rimwe twebwe turapfa ikintu cyo mu rugo gisanzwe! Mbese yagaragaje ko bakunze gupfa utuntu tworoheje tujyanye n'akazi. 

Fleury nawe yagaragaje ko rimwe na rimwe atinda ku kazi wenda bafite gahunda yo kuza gufata amashusho y'ibiganiro banyuza ku rubuga rwabo rwa Youtube, yagera mu rugo agasanga umugore we yarakaye bikaba ngombwa ko aca bugufi agasaba imbabazi yifashishije uburyo bwose bushoboka.

Ibi bituma bakomeza kwiberaho mu munyenga w'urukundo mbese bakibara nko mu ijuru rito. Baduhaye urugero rw'ukuntu bizihije umunsi w'abakundana wa Saint Valentin mu birori bakoreye mu rugo kuko umwana wabo akiri muto. Fleury yavuze ko yakoze ibishoboka ngo ashimishe umukunzi we nubwo babikoreye mu rugo kandi ngo yaratunguwe ndetse biramunezeza.


Urukundo rwabo ni umunyenga 

Bahavu Jannette yavuze ko yishimye cyane ndetse anagaruka ku magambo amwe n'amwe uyu mukunzi we yamubwiye yarushijeho ku mugaragariza urukundo ati: "Hari ukuntu umuntu aba yaravuze ikintu, ejo iyo agisubiyemo bituma wumva ko gikomeye cyane. Rero gihora ari gishya. Ni yo yakubwira ngo ndagukunda n'ukuri ndagukunda numva ntakureka n'ukuri ndagukunda uba wumva ari bishya ari byiza cyane rero yambwiye amagambo meza ankorera umunsi neza". 

Fleury yavuze ko bitamugoye kumutungura kuko yabaga ari kwita ku mwana naho we ari gushaka amayeri yo kumutungura ndetse no kubitegura.


Fleury na Bahavu mu birori bakoze ku munsi wa Saint Valentin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND