Kigali

Kiyovu Sports yihimuye kuri AS Kigali yongera amahirwe yo kwegukana igikombe, APR FC itsindirwa i Musanze

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/02/2022 17:41
0


Umunsi wa 17 w’imikino ya shampiyona y’u Rwanda, wasize Kiyovu Sport ikomeje ku buryo bweruye urugamba rw’igikombe cya shampiyona nyuma yo kwihimura kuri AS Kigali yari yarayitsinze ibitego 4 mu mikino ibanza, iyishyuramo kimwe ndetse inayirusha cyane, mu gihe APR FC basa nk’abahanganiye igikombe yatsindiwe i Musanze 1-0.



Kiyovu Sport yinjiye muri uyu mukino ifite intego yo kwihorera kuri AS Kigali yari yarayitsinze ibitego 4-0 mu mikino ibanza, itaha ikubita agatoki ku kandi.

Umukino watangiye amakipe yombi agaragaza imbaraga n’amayeri menshi yo gushaka gutungurana, ariko uko iminota y’umukino yazamukaga, Kiyovu Sport yagendaga igaragaza itandukaniro, aho yasatiriye cyane ihusha uburyo bwinshi bw’ibitego ndetse ihererekanya neza mu kibuga hagati kurusha AS Kigali.

Uburyo bwo kuboneza umupira mu rushundura bwakomeje kuba ingorabahizi ku mpande zombi, ariko by’umwihariko kuri Kiyovu yasatiriye cyane.

Igice cya mbere kigana ku musozo ku munota wa 45, Bizimana Hamisi yazamukanye neza umupira acenga Rukundo Denis yinjira mu rubuga rw’amahina atanga umupira kwa Mugenzi Cedric wacenze umuntu umwe atera ishoti rikomeye mu izamu atsindira Kiyovu Sport igitego cya mbere.

Kiyovu Sport yatangiye igice cya kabiri isatira ndetse igaragaza inyota y’igitego ariko uburyo bagerageje ntibubahire.

Umutoza Mutebi yakoze impinduka eshatu zihuse aho yakuye mu kibuga, Aboubakar Lawal, Kalisa Rashid na Denis Rukundo, hinjira Mugheni Fabrice, Rugirayabo Hassan na Kayitaba Jean Bosco.

Umutoza Haringingo wa Kiyovu yakoze impinduka, Mugenzi Cedric watsinze igitego asohoka mu kibuga hinjira Muhozi Fred.

Kiyovu Sport yakomeje kubuza amahwemo ubwugarizi bwa AS Kigali, iyisatira yivuye inyuma ariko amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri arabura.

Umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamiru yakoze amabara mu minota ya nyuma ubwo yaherezwaga umupira na Ishimwe Christian yajya kuwufunga akawubura, yisanga yawugaruje amaboko ahita ahabwa ikarita y’umuhondo ndetse binamuviramo guhabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.

Kiyovu Sport yahise ihabwa Coup Franc nziza yari mu rubuga rw’amahina hafi ya penaliti, Hussein Shaban ahita asohoka mu kibuga kugira ngo Ntwari Fiacre yinjire mu kibuga ajye mu izamu.

Coup Franc ya Kiyovu yatewe neza ariko umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu uvamo.

Kiyovu Sport yakomeje kotsa igitutu izamu rya AS Kigali bari basigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga, ariko gutsinda igitego cya kabiri bikomeza kugorana.

Umusifuzi Uwikunda Samuel yongeyeho iminota 4 nyuma yuko 90 isanzwe y’umukino irangiye.

Kiyovu yakomeje gusatira ariko umukino urangira itsinze igitego 1-0, inagabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na APR FC yatakarije i Musanze.

Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sport iguma ku mwanya wa kabiri ariko ikaba yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota yari hagati yayo na APR FC kiva ku manota 5, ubu hasigayemo amanota abiri gusa.

Mu wundi mukino wabereye i Musanze ku Ubworoherane, ikipe ya Musanze FC y’abakinnyi 10 yatsinze APR FC igitego 1-0.

Kiyovu Sport XI: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Ndayishimiye Thierry, Benedata Janvier, Dusingizimana Gilbert, Ngendahimana Eric, Abed Bigirimana, Mugenzi Cedric, Ismael, Bizimana Hamisi, Emmanuel Okwi

AS Kigali XI: Bate Shamiru, Rukundo Dennis, Ishimwe Cristian, Rugwiro Herve, Kwitonda Ally, Kalisa Rashid, Niyibizi Ramadhan, Niyonzima Olivier Seif, Niyonzima Haruna, Hussein Shaban, Aboubakar Lawal

UKO IMIKINO YAKINWE KURI UYU WA GATATU YARANGIYE:

Musanze FC 1-0 APR FC

Kiyovu Sport 1-0 AS Kigali

Marines 1-2 Gorilla FC

Etoile de l'Est 1-1 Gicumbi FC

Gasogi United 0-1 Mukura VS

Uwikunda Samuel na bagenzi be nibo basifuye uyu mukino

Kiyovu yakubitaga agatoki ku kandi ishaka kwihorera

Kiyovu Sport yakinnye umupira mwiza irusha AS Kigali

Kiyovu Sport yegukanye amanota atatu yongera amahirwe ku gikombe cya shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND