Kigali

Ihere ijisho uburanga bwa Umutesiwase Raudwa wahatanye muri Miss Rwanda 2022 yambaye agatambaro mu mutwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:16/02/2022 18:34
0


Mu ijonjora rya Miss Rwanda 2022 ryabereye mu mujyi wa Kigali, abarikurikiranye babonye umukobwa wari utandukanye n'abandi bakobwa kuko yari yambaye agatambaro mu mutwe ibitari bimenyerewe cyane mu irushanwa ry'ubwiza mu Rwanda.



Umutesiwase Raudwa ubwo yitabiraga irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2022, yari yambaye ikanzu isa n'agatambaro yari yambaye mu mutwe ndetse ubona ko agateze ku buryo aberewe. Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga barabyishimiye ndetse bamwe batangira kumwibazaho byinshi. Ibi byatumye INYARWANDA.com tumushaka kugira ngo tugirane ikiganiro kirambuye.

Uyu mukobwa yabwiye InyaRwanda.com ko ari umusiramu kandi ku musiramukazi aba akwiriye kwambara akikwiza, gusa ariko yongeraho ko azakurikiza amategeko agenga irushanwa rya Miss Rwanda. Umutesiwase Raudwa ni umunyarwandakazi w’imyaka 19 warangije amashuri yisumbuye mu Imibare, Ubugenge n'Ikoranabuhanga. Avuka mu muryango w’abana 7 akaba ari umwana wa 6.


Umutesiwase no mu buzima busanzwe asanzwe yambara aka gatambaro

Asobanura umushinga we yagize ati: ’’Project yanjye ijyanye no gukomeza kwirinda Covid-19 kandi tunongera ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu gihugu. Ni application izafasha abantu batunze imodoka zabo bwite kuba babona parikingi hafi yabo kandi bakishyura bakoresheje Mobile Money mu buryo bwo kwirinda Covid-19, n’ ibindi byorezo bitadukanye.

Muri iyo application hakubiyemo n'uburyo abaturage bagenda na Bus bazajya bagura itike za bus. Ushobora kwibaza impamvu ntatekereje abadafite smartphones, ni uko Leta yacu yabatekereje hakaba hariho gahunda yo gutanga smartphone mu baturage yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu, H.E Paul Kagame’’.


Umutesiwase kandi ni umwe mu bakobwa babarizwa muri kompanyi ya Kigali Protocal imenyereweho gukora serivisi za Protocal, imaze gushimirwa ubuhanga bwayo dore ko yanatumiwe mu bihembo nyafurika bya Zikomo Awards.

 

Umutesiwase Raudwa afite numero 56, wifuza kumutora wakoresha uburyo bukurikira: *544*1*56# cyangwa ukamutora unyuze kuri interineti








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND