RFL
Kigali

Rachid wavuzweho kwambika impeta Shaddyboo agiye gusaba no gukwa mu birori byitabiriwe n'abarimo umukarani yahinduriye ubuzima

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/02/2022 19:19
1


Muberuka Rachid uzwi nka Paul Pogba wavuzweho kwambika impeta Shaddyboo ndetse unaherutse gufata amashusho yahinduriye ubuzima umukarani Hagenimana Samuel, agiye gusaba no gukwa Uwase Nadine.



Mu minsi micye ishize ku mbuga nkoranyamabaga hacicikanye amashusho y’umukarani witwa Hagenimana Samuel wari ushishikariye cyane umurimo bitungura benshi bamwe binabakora ku mutima bifuza kumumenya. 

Umusore witwa Muberuka Rachid wamufashe aya mashusho akagira uruhare mu gutuma amenyekana akanafashwa mu buryo butandukanye, akaba yaranavuzwe mu rukundo na Shaddyboo, kuri ubu agiye gusaba no gukwa umukunzi we mu birori biri kubera ahazwi nka Sunday Park hafi ya Golden Park.

Nubwo benshi bari bazi iby’inkuru yo kuba uyu Muberuka yarambitse impeta Shaddyboo, mu kiganiro aheruka kugirana na INYARWANDA, yasobanuye ko ari inshuti ya Mbabazi Shadia (Shaddyboo) ndetse anavuga ko amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yambitse impeta Shaddyboo atari ukuri kuko byari imikino inshuti zabo zikayashyira hanze.

Kuri ubu uyu musore uzwi nka Pogba agiye gusaba no gukwa umukunzi we Uwase Nadine mu muhango ugiye kuyoborwa na Ben Nganji. Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Hagenimana Samuel n’abandi bantu biganjemo inshuti z’umuryango.


Umukarani Hagenimana Samuel ni umwe mu bitabiriye ibi birori 

Ahantu harimbishirijwe kuza kwakira abashyitsi










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theophile Munyaneza2 years ago
    Nibyiza nakomeze umuhango wabagabo,kuko anagira umutima wabagabo,Imana izamuhe urugo rutembamo ibyiza,imuhe urubyaro,Abe umubyeyi,kuko yibutse no gutumira inshuti yiremeye...numugabo.





Inyarwanda BACKGROUND