Kigali

#MissRwanda2022: Uburanga bw’abakobwa 9 barimo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahagarariye Intara y’Amajyepfo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/02/2022 20:42
1


Abakobwa 9 bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko batsindiye guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022.



Ijonjora ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022 ryabereye mu Ntara y’Amajyepfo kuri Credo Hotel, aho ryasize habonetse abandi bakobwa 9 binjiye muri Miss Rwanda 2022.

Abakobwa 82 nibo biyandikishije guhagararira Intara y’Amajyepfo, ariko 47 nibo bageze ahabereye ijonjora.

Akanama Nkemurampaka kari kabanje gutangaza ko abakobwa 7 ari bo bakomeza, ariko nyuma y'ibiganiro byamaze akanya gato banzuye ko abakobwa 9 ari bo bahagararira Intara y'Amajyepfo.

Abakobwa 9 bakomeje ni Ituze Ange Melisa [Nimero 14], Tanganyika Isabelle [Nimero 1],  Ashimwe Michelle [Nimero 32], Kamikazi Queen [Nimero 13], Ikirezi Happiness [Nimero 3], Ruzindana Belyse [Nimero 31], Uwimana Jeannette [40], Irakoze Sabine Hyguette [Nimero 34] na Keza Melisa [Nimero 24]. 

Irakoze Sabine Hyguette yafashwe n'amarangamutima asuka amarira y'ibyishimo, ni mu gihe Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yahamagaye abari mu cyumba barimo n'abagize akanama nkemurampaka bakamukomera amashyi.

Iri rushanwa ryabanjirije mu Ntara y’Amajyaruguru aho hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y’akanama nkemurampaka ni 43.

Ababonye itike yo gukomeza ni No 22. Ishimwe Muhayimpundu Adelaide, No 37. Mutavu Manzi Leslie, No 04. Nshuti Vanessa, No 08. Bagiriteto Aliane, No 01. Uwase Mignone, No 10. Umutoniwase Dianah, No 33. Cyiza Raissa, No 30. Kaberuka Emmanuella na No 40. Igiraneza Mugisha Ghislaine.

Ryakomereje mu Ntara y’Uburengerazuba, aho hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y’akanama nkemurampaka ni 34.

Ababonye itike ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto.

Iri rushanwa rirakomereza mu Ntara y’Uburasirazuba kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, mu Karere ka Kayonza kuri Silent Hotel. 

AMAZINA N'AMAFOTO Y'ABAKOBWA 9 BAKOMEJE MU MAJYEPFO MURI MISS RWANDA 2022:


1.Ituze Ange Melisa [Nimero 14]


2.Tanganyika Isabelle [Nimero 1]


3.Ashimwe Michelle [Nimero 32]


4.Kamikazi Queen Roxanne [Nimero 13]


5.Ikirezi Happiness [Nimero 3]


6.Ruzindana Belyse [Nimero 31]


7.Uwimana Jeannette [Nimero 40]


8.Irakoze Sabine Hyguette [Nimero 34]


9.Keza Melisa [Nimero 24]








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gatete daniel2 years ago
    Birakwiye koko nibyitwadutegere kbx



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND