Kigali

Yamwise impanga ye! Amafoto ya Miss Naomie ari kumwe na Se yavugishije abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/02/2022 17:35
0


Amafoto ya Miss Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 ari kumwe n'umubyeyi we umubyara (Se) yavugishije abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bati 'Murasa', abandi bati 'Ni impanga ye' bakabisanisha n'uburyo bishimanye.



Miss Nishimwe Naomie, ni umwe muri ba Nyampinga b'u Rwanda bakunzwe cyane kabone n'ubwo amaze hafi imyaka ibiri ikamba yararisubije ndetse ubu Nyampinga w'u Rwanda wa 2022 akaba nawe agiye gutorwa. Uyu mukobwa kuva yaba Miss Rwanda yagize igikundiro gikomeye ku buryo ifoto cyangwa amashusho ashize ku mbuga nkoranyambaga ze avugwaho cyane n'abatari bake bitewe n'igikundiro afite muri bo.

Ifoto Miss Naomie yasangije abamukurikira kuri konti ye ya instagram, yakunzwe n'abarenga ibihumbi 19 ndetse ishyirwaho ibitekerezo n'abarenga 80 bose bahuriza ku nseko ya se n'uburyo basa cyane. Muri ibi bitekerezo, hariho nk'aho abantu basazwe n'amarangamutima barimo n'umunyamakuru Sandrine Isheja, ndetse n'abandi batandukanye barimo na mubyara we Uwimbabazi Fanny, bagiye bahuriza ku kuba ari beza, inseko n'ibindi.

Miss Naomi8e na Se mu nseko y'ibyishimo

Mu ijoro rya taliki 22-23 Gashyantare 2020 Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020. Yahawe ibihembo bitandukanye birimo imodoka nshya ya Suziki Swift ya Miliyoni 18 Frw, Miliyoni 1, 200, 000 Frw y’ikamba rya Miss Photogenic yegukanye n’ibindi.

Uyu mukobwa yabaye uwa karindwi wambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu marushanwa yateguwe na Rwanda Inspiration Back Up, aba Nyampinga wa 10 mu mateka y’u Rwanda. Yambitswe ikamba ahigitse abakobwa 19 bari barihataniye agaragirwa na Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere ndetse na Umutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri. 

Miss Naomie n'umuryango we








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND