RURA
Kigali

Perezida Kagame yahaye Ubwenegihugu DJ Ira

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/03/2025 14:30
0


Iradukunda Grace Divine [DJ Ira], umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeye mu mwuga wo kuvanga umuziki mu Rwanda, ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko ahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda na Perezida Paul Kagame.



Iyi nkuru yatangarijwe muri gahunda yo "Kwegera Abaturage," yabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, ikaba ibaye ku nshuro ya mbere kuva hatangizwa gahunda ya NST2.

Ik ni kimwe mu bihuza Umukuru w'Igihugu n'Abanyarwanda, ariko by'umwihariko yabasanze aho bari. Baganira ku iterambere n'ubuzima bw'Igihugu muri rusange, bakamugezaho bimwe mu bibazo n'ibyifuzo by'ibyo babona bibakwiriye, bityo bakagira uruhare mu bibakorerwa. 

Ni muri urwo rwego  DJ Ira na we yahawe ijambo maze ashima uko ubuyobozi bw'u Rwanda buha amahirwe angana abanyamahanga n'Abanyarwanda, ashimira u Rwanda rutanga amahirwe angana ku mwana w'umuhungu n'umukobwa, aboneraho no gusaba ko na we yakwinjizwa byeruye mu muryango Nyarwanda.

Ati: "Iki gihugu njyewe nakiboneyemo umugisha udasanzwe, [...] Icyifuzo cyanjye kwari ukubasaba ubwenegihugu bw'u Rwanda, nanjye nkitwa umwana w'Umunyarwandakazi, nkibera uwanyu."

Ni icyifuzo cyakiriwe neza n'imbaga y'Abanyarwanda bari mu nyubako ya BK Arena, cyane ko uyu ari umwe mu bakobwa basanzwe bishimirwa cyane mu Rwanda mu bijyanye no kuvanga imiziki.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagize ati: "Ababishinzwe hano babyumvise? Ni bande bireba? Ndabikwemereye, ahasigaye ubikurikirane. Ibisigaye ni ukubikurikirana mu buryo bigomba gukorwa gusa nakubwira iki!"

Uyu mukobwa aho yari yicaye ibyishimo byamurenze, abari aho babyakirana yombi, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bumuha ikaze mu muryango mugari w'Abanyarwanda bukomeje kwisukiranya.

DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we Dj Bissoso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

DJ Bissosso yinjije DJ Ira i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

DJ Ira ngo yatangiye kwifuza gukora nk’ibya mubyara we akiri muto gusa abo mu muryango baramwangira bamusaba ko yazabyinjiramo arangije kwiga.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kwihugura kuri uyu mwuga akunda , ubu akaba ari umwe mu ba DJs bacuranga mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

DJ Ira yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda 

Yashimye amahirwe abanyamahanga bahabwa mu Rwanda, atanga urugero ku bihe byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame 

Umukuru w'igihugu yasubije ubusabe bwe atazuyaje, amusaba kubikurikirana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND