Kigali

#MissRwanda2022: Ubukerarugendo, ubuzima no gusubiza abana mu ishuri mu mishinga y’abakobwa 25-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/02/2022 17:39
0


Mu majonjora yo gushaka abakobwa bazahagararira Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022, abakobwa 25 babanje kunyura imbere y’akanama nkemurampaka bagaragaje imishinga yabo bashaka kuzakora irimo ijyanye n’ikoranabuhanga, ubuzima, gusubiza abana mu ishuri n’indi itandukanye bizeye ko izagirira akamaro sosiyete.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022 ijonjora rya Miss Rwanda 2020 ryakomereje mu Ntara y'Amajyepfo kuri Credo Hotel mu Karere ka Huye.

Ni nyuma yo kuva mu Ntara y'Uburengerazuba no mu Ntara y'Amajyarugu. Mu Majyepfo hiyandikishije abakobwa 82, ariko 57 ni bo bageze ahabereye ijonjora. 

Abakobwa 25 ba mbere banyuze mbere y'akanama nkemurampaka, buri umwe yagiye avuga impamvu yitabiriye Miss Rwanda n'umushinga ashaka gukora naramuka abaye Miss Rwanda 2022. 

Bamwe muri bo kandi bagiye bavuga ibyivugo byabo, uwo bafatiraho urugero n'ibindi. 

INYARWANDA igiye kugaruka ku mishinga y'abakobwa 25 babanje kunyura imbere y'akanama nkemurampaka.


Nimero 1 Tanganyika Isabelle: Uyu mukobwa avuga ko yashatse kwitabira Miss Rwanda kubera ko ashaka guteza imbere ‘igihugu cyanjye’.

Umusanzu we ku ni ugufasha abakobwa bagenzi be gutinyuka no gukomeza kubateza imbere. Yahawe ‘Yes’ eshatu.


Nimero 2 Nteziryayo Jeanne Alliance: Uyu mukobwa yabajijwe ibyiza nyaburanga muri Huye, avugamo amashuri, ikibuga cy’indege n’ibindi.

Avuga ko umushinga we wubakiye ku gushyira imbaraga mu gufasha abafite ubumuga. Yahawe ‘Yes’ ebyiri na ‘No’ ya Miss Jolly kubera ko umushinga we yavuze ko nta gashya karimo.


Nimero 3 Ikirezi Happines: Avuga ko yitabiriye Miss Rwanda kubera ko ashaka gukabya inzozi ze. Akavuga ko ashaka guteza imbere ubukerarugendo. Yahawe ‘Yes’ eshatu.



Nimero 4 Ayinkamiye Grace:
Yavuze ko Madamu Jeannette Kagame ari we afatiraho urugero kubera ko ari ‘umubyeyi ushyira imbaraga mu gufasha abana b’abakobwa’.

Yari yabanje kwisobanura mu rurimi rw’Icyongereza ariko biranga akoresha Ikinyarwanda. 

Umushinga we ni ugufatanya n’urubyiruko mu bikorwa by’ubwitange [Youth Volunteer]. Ati “Nsanzwe ndi volunteer nashishikariza n’abandi mu kurushaho gusigasira ibyagezweho.”


Nimero 5 Mugabekazi Inkindi Melissa: Yavuze bimwe mu bihugu bigize EAC, avuga ko ibihugu bigize uyu muryango iyo biteranye ‘bihuza ibitekerezo.

Umushinga we ni ‘Umusanzu w’ubugeni n’ubukorikori mu iterambere ry’uburezi’, avuga ko azahuza urubyiruko mu gukora ibitabo by’abana n’ibindi by'imfashanyigisho. Yahawe ‘Yes’ eshatu.


Nimero 6 Kangabe Kabare Rose Benitha: Avuga ko azakorana kandi agateza imbere abize imyuga bihereye ku rwego rw'Akarere



Nimero 7 Igiraneza Constance: Umushinga we ni ugufasha abakobwa babyariye mu rugo, harimo kubahugura no kubafasha kongera kwisanga muri sosiyete.


Nimero 8 Elvine Teta: Umushinga w'uyu mukobwa ni ukuvuganira abageze mu gihe cy'izabukuru mu rwego rwo guharanira imibereho myiza yabo

Nimero 9 Iribagiza Eris Rebecca: Yavuze mu rurimi rw’Igifaransa. Umushinga we ni ukwita ku bantu bakuze abakoresha imyitozo ngororamubiri.


Nimero 10 Kayibanda Bonette: Afite umushinga wo kugabanya umubare w’abana bava mu ishuri kubera impamvu zinyuranye. Akavuga ko yitabiriye Miss Rwanda kubera ko ‘abakobwa turi imbaraga z’igihugu zubaka’.


No 11 Umwali Fillette: Afite umushinga wo kurengera umusaruro wangizwa, Akavuga ko azakorana n’abarimo RAB ndetse n’abikorera ku giti cyabo


No 12 Iradukunda Sandrine: Umushinga we ni ugukangurira abagore kwivuza kanseri y’iberi no gufasha abarwayi bashya b’iyi ndwara gukurikiranwa n’abaganga. Avuga ko ari kanseri ishobora gukira mu gihe umuntu ayivuje hakiri kare.


No 13 Kamikazi Queen Rovanne: Uyu mukobwa yivuze kugeza ku bisekuru bye. Ati “Ni njye matako abasha inkanda….” Yavuze ko yatojwe kwisingiza kuko iwabo ari ‘iwabo w’umuco’.

Umushinga we yawise ‘Iwacu heza’ ugamije guteza imbere ubukerarugendo n’umuco.

Yabajijwe na Miss Mutesi Jolly icyo atekereza ku kwambara ‘Bikini’ mu marushanwa y'ubwiza, avuga ko bitewe n’irushanwa yaba agiyemo yakora ibisabwa n’irushanwa.


No 14 Ituze Ange Melissa: Umushinga we yawise 'Urubuto Project', ugamije kongera umusaruro w'imbuto zinyuranye. Akavuga ko azifashisha ikoranabuhanga mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga we.


No 15 Umutoni Rukia: Umushinga we ni uguteza imbere abatuye mu byaro, cyane cyane abigisha guhinga indabo n'ibindi bizikomokaho. 


No 16 Kamanayo Yvonne: Afite umushinga wo gusigasira umuco 'biciye muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda'. Yahawe 'No' ebyiri n'akanama nkemurampaka. Miss Jolly yamubwiye ko atateguye neza umushinga we. 


No 17 Nyampinga Yvonne: Afite umushinga yise "Ineza initiative" yateguye agamije gushishikariza urubyiruko kumenya amakuru ajyanye n'imyirorokere y'ubuzima. Avuga kandi ko byaturutse ku rubyiruko rufite ubumuga bwo kutumva no kutabona.


No 18 Umutesi Nadine: Afite umushinga wo gufasha abana b'abakobwa babyariye iwabo bafite imyaka micye. Azashishikariza ababyeyi kubitaho ntibabatererane.  


No 19 Ikirezi Isimbi Ornella: Afite umushinga yise 'Ndiho Project' ugamije gufasha ababyeyi 'kongera uburere baha abana babo'. 


No 20 Kaliza Kayonga Zawadi: Avuga ko yakuze ashaka kuba umunyamategeko ashaka kuvuganira rubanda, cyane cyane 'rubanda rugufi'. 

Umushinga we ni ugukundisha urubyiruko 'umuco n'amateka'. Agamije gushishikariza urubyiruko kumenya umuco, kandi ngo azashyiraho urubuga rufasha benshi kumenya umuco. 


No 21 Uwamahoro Marie Gorethe: Umushinga we ujyanye n'ubukerarugendo, ngo azakangurira abaturiye 'ibyanya nyaburanga kuvuga indimi z'amahanga'.

Uyu mukobwa anavuga ko ashaka gufasha urubyiruko kwiremamo icyizere, guharanira, gukunda no guteza imbere igihugu.


No 22 Mutoniwase Diane: Umushinga we ugamije kuganiriza abakobwa kumenya neza impamvu itera gutandukana, bikazabafasha kurushinga azi neza ibyo agiyemo. 


No 23 Maombi Providence: Umushinga we ni ukubyaza 'ubwiza bwe umusaruro'. Yahawe 'No' eshatu kubera impamvu Jolly avuga ko atabashije gusobanura neza ibimurimo. 


No 24 Keza Melisa: Uyu mukobwa yiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye, umushinga we ugamije kuvuga ku buzima bwo mu mutwe. Anavuga ko yakoze ubushakashatsi ku mibare y'abantu bafite ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe.


No 25 Irasubiza Naomi: Abaye Nyampinga w'u Rwanda yaharanira iterambere rye, kandi agaharanira ko buri munyarwanda akora neza ateza imbere igihugu cye. Umushinga we ni ugusubiza abana mu ishuri, abanje kubaganiriza kandi akabaha ibikoresho. 

James Munyaneza yagiye aha amahirwe bamwe mu bakobwa, bakongera kumvikanisha neza imishinga yabo

Evelyne Umurerwa yasabaga abakobwa kumvikanisha neza ibitekerezo byabo kandi bikaba byubaka


Miss Mutesi Jolly yagiye abwira bamwe mu bakobwa kunoza neza imishinga yabo, kandi bagashirika ubwoba mu mivugire yabo

Inkuru bifitanye isano: Abakobwa 82 ni bo biyandikishije mu Ntara y'Amajyepfo 

REBA HANO UKO IJONJORA RYO MU MAJYARUGURU RYAGENZE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND