Kigali

#MissRwanda2022: Abakobwa 82 ni bo biyandikishije mu Ntara y’Amajyepfo; havuye Miss Aurore na Bahati Grace-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/02/2022 14:38
0


Abakobwa 82 ni bo biyandikishije guhatanira itike yo guserukira Intara y’Amajyepfo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 riri kuba ku nshuro ya 12. Ijonjora rirabera kuri Credo Hotel ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022 mu Karere ka Huye.



Akarere ka Huye ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y'Amajyepfo. Gahana imbibi n'Akarere ka Nyanza yo mu majyaruguru), Akarere ka Nyaruguru (Amajyepfo), Akarere ka Nyamagabe (Iburengerazuba), n'Akarere ka Gisagara (i Burasirazuba).

Akarere ka Huye kagizwe n'imirenge 14, utugari 77 n'imidugudu 508. Akarere ka Huye gafite ubuso bungana na 581.5km2. Gatuwe n'abaturage 328,398 dushingiye ku ibarura rusange rya 2012 ku bucucike bwa 565 hab/km2. Umujyi w'Akarere ka Huye ni umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali.

Iyi Ntara y’Amajyepfo igiye kuberamo amajonjora yibarutse Miss Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 na Miss Kayibanda Aurore wabaye Miss rwanda 2012 babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ijonjora rikomereje mu Majyepfo nyuma yo kuva mu Karere ka Rubavu no mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu Ntara y’Uburengerazuba hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y’akanama nkemurampaka ni 34.

Ababonye itike yo guharagararira iyi Ntara abakobwa 9 ari bo: No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y’akanama nkemurampaka ni 43. Ababonye itike yo gukomeza abakobwa 9 aribo: No 22. Ishimwe Muhayimpundu Adelaide, No 37. Mutavu Manzi Leslie, No 04. Nshuti Vanessa, No 08. Bagiriteto Aliane, No 01. Uwase Mignone, No 10. Umutoniwase Dianah, No 33. Cyiza Raissa, No 30. Kaberuka Emmanuella na No 40. Igiraneza Mugisha Ghislaine.

Bitandukanye n’umwaka ushize aho irushanwa ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera Covid-19, kuri iyi nshuro ryongeye kuba abahataniye ikamba bahari ndetse babazwa ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka imbonankubone.

Akanama nkemurampaka mu majonjora y’ibanze kagizwe na Mutesi Jolly, Umurerwa Evelyne na James Munyaneza. 


Ijonjora rya Miss Rwanda 2022 rigiye kubera kuri Credo Hotel, hafi na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Ishami rya Huye 

Abakobwa bamaze kugera ahagiye kubera ijonjora rya gatatu mu irushanwa rya Miss Rwanda, batangiye kwiyandikisha

Iri rushanwa ryatewe inkunga n’abarimo uruganda rwa Bralirwa binyuze muri Primus 


Abakobwa babucyereye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 


Buri mukobwa agaragaza ko yipimishije kandi yikingije Covid-19 


Bamwe mu bakobwa baganirijwe na KC2 mbere y'uko bagera imbere y'akanama nkemurampaka 


Hiyandikishije abakobwa 82, abemeje kwitabira ijonjora ni 76


Aho amajonjora agiye kubera ni hafi ya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda Ishami rya Huye Bimwe mu bikorwa by’iterambere biri mu Karere ka Huye harimo n’ishuri ry’imyuga rya IPRC 

Sitade ya Huye ibereho imikino inyuranye ihuza amakipe 


Miss Mutesi Jolly uri mu Kanama Nkemurampaka

Umunyamakuru wa New Times, Munyaneza James uri mu kanama nkemurampaka 

Umunyamakuru wa RBA, Evelyne Umurerwa uri mu kanama nkemurampaka


Abakobwa 82 biyandikishije guhagararira Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda



Uhereye ibumoso: Miss Mutesi Jolly, James Munyaneza na Evelyne Umurerwa








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND