RFL
Kigali

Facebook yaciye agahigo ko guhomba angana na Miliyari $230 mu gihe gito, Mark Zuckerberg ahomba arenga Miliyari $30

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:5/02/2022 13:32
0


Isi iri kugana ku mafaranga y’ikoranabuhanga ndetse n'andi yose arifatiyeho. Uyu munsi wanone hafi y’ibigo by’ikoranabuhanga ku Isi amafaranga menshi biyakura mu bikorwa byo kwamamaza. Ikigo cya Facebook cyahinduye izina kiyita Metaverse magingo aya kiri mu gihombo gikabije ndetse byanakomye mu nkokora nyiri ikigo Zuckerberg.



Ubucuruzi ni Isi iturwamo n’abafite imitima yihangana ndetse ni nayo mpamvu ituma benshi ku Isi babaho bafite ubwoba bwo kwirengera ingaruka ndetse binabaviramo inzitizi y’iterambere ryabo. Kuri iyi nshuro Isi yose yacitse ururondogo kubera igihombo ikigo cya Metaverse kibarirwamo imbuga nkoranyambaga nka Facebook, WhatsApp, Instagram ndetse n'ibindi byinshi.

Nyiri ibi bigo Bwana Zuckerberg nk'umwe mu bantu batunze amafaranga menshi ku Isi ndetse akanaba n'umwe mu bahiriwe n’ikoranabuhanga rishingiye ku mbuga nkoranyambaga, ari mu gihirahiro nyuma y'uko ikigo cye gihombye agera kuri Miliyari $230 ndetse nawe ubwe bwite agahomba agera kuri Miliyoni $30.


Iki gihombo cyo gutakaza agaciro k'imigabane ahanini cyatewe n’ubucuruzi bwo kwamamaza iki kigo cyari gifite, magingo aya ubu bucuruzi bukaba buri gucika intege bitewe n'uko hari ibigo byinshi biri kwinjira muri iki gikorwa.

Ibigo nka Amazon biri mu biri guca intege ikigo cya Metaverse ndetse byabaye agatereranzamba ubwo Zuckerberg yatangazaga ko agiye guhindura izina ry’ihuriro ry’ibigo bye. Icyo gihe yahawe urw'amenyo n’umuyobozi mukuru wa Amazon aho yavugaga ko izina yafashe ari izina rusange ndetse ko buri wese uri mu rusiziro rw’ikoranabuhanga yaryiyita.

Umugabane w'ikigo cya Metaverse wahombyeho akagera kuri 26% ndetse byahise bihanantura ubukungu bwacyo bujya mu kaga. Benshi baravuga ko guhomba kw'iki kigo bishobora kuba bifatiye ku kuba kiri gushaka guhindura imikorere ndetse no kuba nyambere mu ikoranabuhanga rigezweho rya Virtual reality. Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko ikigo cya Apple cyaba kiri mu mbarutso z'iki gihombo nyuma y'uko hari serivisi z'iki kigo cyahagaritse gukoresha. 


Mark Zuckerberg nyiri Metaverse ari gukoresha ikoranabuhanga rishya ari gushaka gushoramo Imali 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND