RFL
Kigali

Kuki abarimu bakunda kwigisha cyane? Dore impamvu nyamukuru !

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/01/2022 15:21
0


Abarimu ni bamwe mu bantu bakora umwuga ukomeye kandi w’ingenzi cyane ku isi. Abarimu nibo bategura urubyiruko rw’ahazaza, bakarutegurira kuba abayobozi cyangwa kujya mu zindi nzego z’ubuzima. Abarimu nibo bategura abaturage b’igihugu bakabafasha kuzabaho neza. Abantu benshi baribaza ati “Ese kuki abarimu bakunda uburezi?



DORE IMPAMVU ABARIMU BAKUNDA UMWUGA WABO WO KWIGISHA


1. Ubushobozi bwo gukora ibisa n’ibitanganza

Abarimu ni bamwe mu bantu bifitemo ubushobozi bwo gukora ibifatwa nk’ibitangaza, ndetse bagashyira itandukaniro rikomeye hagati yabo n’abandi bantu. Abarimu batangira kwigisha umwana kuva akiri muto kugeza abaye umuntu mukuru, bigatuma bamwe mu batifitemo ubwo bushobozi bavuga ko uyu mwuga batawushobora.

Abantu batandukanye uzumva bibuka abarimu babigishije mu myaka ya mbere batararangiza ishuri, bakavuga ko bababereye urugero rwiza rw’ubuzima bafite bitewe n’urwego baba baramaze kugeraho.

Ikindi kigaragaza ko abarimu baba bifitemo ubushobozi bwo gushyiraho itandukaniro no gukora ibisa n’ibitangaza , ni uko bafasha abanyeshuri babo kugira imico myiza ibafasha mu buzima busanzwe aho ababyeyi babo bari.

2. Akazi kabo gatanga umutekano

Burya kugira akazi kaguha umuteka ni cyo abantu bose bifuza. Abarimu baba bakenewe ahantu hose bigendanye n’ubwenge bwabo, ubuhanga bwabo n’ibindi. Abarimu ntabwo bajya baterwa ubwoba no kwirukanwa na cyane ko bidakunda kubaho. Kuba akazi kabo gafite umuteka uhagije kubagakora, ni kimwe mu bituma bakanambaho.

3. Ubushobozi bwo gukora aho ariho hose

Abarimu baba bakenewe mu mijyi myinshi cyane dore ko bamwe basaza abandi bakabasimbura, ndetse n’amashuri akubakwa ari menshi bigatuma bizera guhorana akazi. Umwarimu niwe wihitiramo aho akwiriye kujya kwiga. Rero kubw’ibyo, usanga ubwo bwisanzure aribwo bumufasha kuba we ubwe.

4. Guhitamo ibyo bifuza

Abarimu bafashwa kwigisha ibyo bashaka bitewe n’ibyo bize.

5. Kuba umwigisha

6. Icyubahiro kiva muri rubanda

Umwarimu aba yubashywe muri rubanda cyane

Inkomoko: Kangan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND