RFL
Kigali

Davis D yahakanye gutandukana n'umujyanama we ahishura icyatumye atagaragara muri 'Say Yes' n'ibyo ahishiye abakunzi be mu 2022

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/01/2022 9:31
0


Umuhanzi Davis D uri mu bagenzweho muri iki gihe yahakanye amakuru yavugaga ko yatandukanye n'umujyama we Bagenzi Bernard anahishura icyatumye atagaragara mu ndirimbo yakoranye na Yvonne yitwa 'Say Yes'.



Davis D amaze amezi atatu adasohora indirimbo nshya, iki akaba ari na cyo gihe kinini yari amaze adashyira hanze indirimbo ugendeye ku byo yari amaze kumenyereza abakunzi be ko buri kwezi abaha indirimbo.

Nyuma y'iki gihe cyose hari abari batangiye kwibaza aho Davis D yaba ari, ndetse abandi bakavuga ko yaba yaramaze gutandukana n'umujyanama we, bakongeraho ko ari kureba indi nzira yo kwikorana, biza guhurirana n'indirimbo imaze ibyumweru 2 isohotse yitwa Say Yes.

Iyi ndirimbo igisohoka, uburyo yanditseho itangira neza izina rya Davis D ndetse umuntu ahise ayibona yagira ngo ni iye yashyize kuri shene y'uwitwa Yvonne, ndetse n'amashusho umusore uyigaragaramo wagirango ni Davis D bitewe n'ukuntu basa.

Mu kiganiro Davis D yagiranye na INYARWANDA yasobanuye byinshi ku bo yari maze iminsi ahugiyemo, avuga ko yari yarafashe akaruhuko kuko umwaka ushize yakoze cyane ndetse ibikorwa byinshi, yongeraho ko yari ari kureba uko yakongera ibirenze ku byo yari afite.

Ygaize ati: "Umwaka ushize nakoze ibikorwa byinshi bikomeye cyane, ubu rero nari ndi kwiruhukiramo gake nk'uko umuntu nyine agira umwanya wo kuruhuka bitegura umwaka ngiye kwinjiramo wa 2022".

Davis D yahakanye gutandukana n'umujyanama we

Davis D yakomeje ati: ''Urabona mu kwezi kwa mbere mbatangije Girlfriend, ukwezi gukurikiyeho hasohoke indi, ukwa gatatu hasohoke indi, ukwa kane, rero burya haba hakenewe n'akaruhuko, ukavuga uti system nakoresheje umwaka ushize uwakongeramo ikirungo, kuko ntiwakongeramo ikirungo ugikomerezaho utaramenya.''

Uyu muhanzi yavuze ko umwaka ushize ntacyo bamushinja agira ati: ''Numva ko umwaka ushize nawukozemo ibyo nagombaga gukora ubungubu naricaye ntekereza ibindi ngiye gukora biruta iby'umwaka ushize, ndetse nanabonye ibitekerezo by'abakunzi banjye batandukanye ariko nari ndi kureba ubundi buryo bw'imikorere.''

Muri iki Kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Davis D yanasobanuye ku byari bimaze iminsi bivugwa ko yatandukanye n'umujyanama we Bagenzi Bernad, avuga ko atari byo ndetse ko n'ibikorwa bakibikorana. Aseka cyane ati "Bagenzi turi kumwe ntabwo twatandukanye. Ibikorwa byanjye byose turacyari kubikorana, indirimbo amashusho byose turacyari kubikorana ahubwo ni cyo gihe nari maze kwiha".

"Mperuka mu bitaramo mu kwezi kubanziriza ukwa nyuma k'umwaka ushize, ni na bwo mperuka mu bikorwa bigaragara, rero ako kanya nafashe ko kuruhuka ntabwo ari ukuvuga ngo natandukanye na Management yanjye nk'ibisanzwe turakorana, indirimbo igiye gusohoka ni we wayikoze, n'indi izasohoka niwe uzayikora''.

Davis D n'umujyanama we Bagenzi Bernard mu mwaka wa 2016 ubwo uyu muhanzi yinjiraga muri Incredible Records

Muri iki kiganiro kandi Davis D yakomoje ku kuba ataragaragaye mu ndirimbo 'Say Yes' yakoranye na Yvonne, ikaba ari n'imwe mu byavuzwe cyane ndetse abenshi bahita bahamya ko koko yaba yatandukanye n'umujyanama we, gusa uyu muhanzi yavuze ko batubahirije amasezerano. Yagize ati: ''Ntabwo bubahirije amasezerano twagiranye bibananiye bashaka ubundi buryo".

Uyu muhanzi yongeye kuvuga ko indirimbo agiye gusohora ari sitire nshya ariko nanone ikaba ari sitire Shine Boy nk'ibisanzwe ariko imiririmbire yo ikaba ari mishya.

Davis D aritegura gusohora indirimbo nshya yitwa Girfriend

Ku bikorwa ateganya imbere uyu muhanzi yanavuze ko kari indirimbo yakoranye n'undi muhanzi (Collabo) izasohoka mu kwezi kwa kabiri y'umunyempano ukizamuka ukomeye wa hano mu Rwanda, n'indi izasohoka mu kwa gatatu izaba nayo ari 'Collabo', yo ikaba ari iy'umuhanzi wo hanze.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND