RFL
Kigali

Birashya bishyira he? Harmonize ari mu ikinamico y'urukundo n'inkumi y'uburanga batangiye gukundana mu 2021

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:24/01/2022 10:39
1


Harmonize akomeje guteza urujijo mu rukundo nyuma yo gutangaza ko nta mukuzi afite yarangiza akivuguruza akavuga ko atari wenyine mu rukundo. Ibi byatumye benshi bibaza niba koko yaramaze gutandukana n'inkumi y'uburanga bamaze igihe gito bakundana ikomoka muri Australia.



Kuri iki Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022, Harmonize [Konde Boy] yifashishije imbuga nkoranyamba maze atangaza ko mu rukundo yongeye kubaho mu buzima bwa wenyine aho yagize ati: "Ubuzima bwo kutagira umukunzi na none".


Yakomeje ati "Ntabwo nshobora kwiyumvisha ukuntu nta mukunzi nfite na none". Yafashe amafoto yose yari afitanye n'umunya-Australia Briana Jai bari bamaze iminsi bari mu rukundo arayasiba yose ndetse amuvana no mu bo akurikira kuri instagaram.

Briana Jai umaze iminsi mu rukundio na Hormonize

Iyi kinamico abenshi bayifashe nk'uburyo bwo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise "Mwaka Wangu". Harmonize na Briana Jai batangiye gukundana byeruye mu Ugushyingo umwaka ushize. Harmonize ubwe yifashishije imbuga nkoranyambaga agaragaza ko ari mu rukundo n'uyu munya-Australia Briana Jai maze abisangiza rubanda.


Yageze aho yisubiraho yemera ko afite umukunzi

Yashyize hanze amafoto ari kumwe n'iyi nkumi y'uburanga bagize kureba umikino ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Amwe muri aya mafoto yashyize hanze yatijwe umurindi na DJ Poizon Ivy ufite inkomoko muri Kenya wari uri kuvanga imiziki muri uyu mukino. Nawe yamurikiye rubanda uburyohe bw'urukundo Harmonize yari arimo na Briana muri Dallas aho iyi mikino yaberaga.

REBA HANO INDIRMBO YE NSHYA MWAKA WANGU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhirwaeric9 months ago
    Mraho





Inyarwanda BACKGROUND