RFL
Kigali

Mani Martin yasohoye indirimbo 'Something' ya kabiri kuri EP ari gutegura-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:22/01/2022 9:02
0


Mani Martin yashyize hanze indirimbo nshya yise "Something" y'amajwi n'amashusho ikaba iya kabiri mu zigize EP ategurira abakunzi b'ibihangano bye.



Nk'uko yabitangarije mu bitangazamakuru bitandukanye ubwo yashyiraga hanze indirimbo Jelasi mu mpera z'umwaka ushize, Mani Martin yijeje abakunzi be ko agiye kubagezaho ibihangano bitandukanye birimbo ibikubiye muri Extended playlist (EP) yise Tunes of the people (TOP) mu magambo ahinnye.

Nyuma y'igihe kitari gito yari amaze asa nk'utagaragara cyane mu ruhando rwa musika, yatangarije InyaRwanda.com ko hari igihe byabaye ngombwa ko afata igihe cyo kubana nawe ubwe no kuganira nawe ubwe n'inganzo ye anatubwira ko muri ako gahe yafashe atanahwemaga kwakira ubusabe bw'abakunzi ba muzika bamugezagaho ibyifuzo binyuranye.

Mani Martin yavuze ko yahinduye injyana ku busabe bw'abafana

Abakunzi be bamweretse ko bakeneye ko abakorera injyana zinyuranye kuko bizera ko azishoboye, akaba ari muri ubwo buryo yahise atangira uyu muzingo muto yise (TOP) Tunes of the people (injyana za Rubanda) tugenekereje mu kinyarwanda.

Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo ye nshya 'Something', Mani Martin yavuze ko izigize uyu muzingo zose zizasohoka mu minsi mike Iri imbere.

Mani Martin aritegura gushyira hanze EP

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO SOMETHING YA MANI MARTIN









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND