RFL
Kigali

Umugabo yishyuriye uwahoze ari umukunzi we ideni ryose yari afite aho amenyeye ko kuva batandukana yakennye

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:21/01/2022 16:31
0


Mu Bwongereza haravugwa inkuru y’umugabo witwa Shaun Nyland wafashe icyemezo cyo kwishyuirira uwahoze ari umukunzi we witwa Cat Keenan ideni ryose yari afite nyuma yo kumenya ko kuva batandukana yahuye n’ubukene. Ibi byose yabikoze mu ibanga maze aza kubitangariza Keenan bakundanye igihe kitari gito ku munsi we w'amavuko.



Iyo abantu bakundanye igihe kitari gito baba baziranye kuri byinshi ndetse niyo umwe agize ikibazo hari ubwo mugenzi we ahita abimenya. Ibi rero nibyo biherutse kuba hagati ya Shaun Nyland na Cat Keenan bakundanye igihe kitari gito ariko bakaza gutandukana.

Uyu mugabo Nyland yaje kumenya amakuru ko uyu wahoze ari umukunzi we Keenan kuva batandukana yahuye n’ikibazo cy’ubukene akabura uko yishura ideni yari afite ndetse yaragwatirije inzu ye abamo maze afata icyemezo cyo kumufasha kwishyura iri deni ryose nk’umuntu babanye igihe kitari gito.

Shaun Nyland utuye mu mujyi wa Newport mu Bwongereza ndetse n’uyu wahoze ari umukunzi we Cat Keenan, amakuru avuga ko bakundanye igihe kigera ku myaka itandatu ndetse baza no kubyarana abana babiri mbere y’uko hagati yabo hazamo ibibazo byatumye batandukana.

Ibi byose byabaye nyuma y’uko aba bombi bamaze kumenyekana ku rubuga rwa TikTok mu mwaka wa 2019 ndetse baratangiye no gukorera amafaranga atari macye kubera amashusho bashyiraga kuri uru rubuga yakundwaga n’abakunzi babo.

Nyuma yaho umubano wabo waje kuzamo ibibazo bitandukanye byatumye muri Werurwe 2021 batandukana ariko bakomeza kuba inshuti mu rwego rwo gukomeza gufatanya kurera abana babo babiri babyaranye.

Keenan akimara gutandukana n’umukunzi we yaje guhura n’ibibazo by’ubukene ndetse abura nuko yishyura ideni yari afite.

Kuwa 31 Ukwakira 2021, ubwo Keenan yizihizaga isabukuru y’imyaka 31 y’amavuko uyu Nyland yaje gutungura uyu wahoze ari umukunzi we maze amwishyurira iri deni ryose yari afite. Mu mashusho uyu mugabo yashyize ku rubuga rwa TikTok yavuze ko ibi yabikoze mu rwego rwo kugira ngo iyi sabukuru y’amavuko ya Keenan imubere iy’amateka.



Keenan na Nyland bakundanye igihe cyitari gito

Nyuma y’amezi atatu, aba bombi bongeye gusubirana ndetse Keenan aba ariwe ufata iya mbere asaba Nyland ko yakongera akamubera umukunzi.

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND