Mu Bwongereza haravugwa inkuru y’umugabo witwa Shaun Nyland wafashe icyemezo cyo kwishyuirira uwahoze ari umukunzi we witwa Cat Keenan ideni ryose yari afite nyuma yo kumenya ko kuva batandukana yahuye n’ubukene. Ibi byose yabikoze mu ibanga maze aza kubitangariza Keenan bakundanye igihe kitari gito ku munsi we w'amavuko.
Iyo abantu bakundanye igihe kitari gito baba baziranye
kuri byinshi ndetse niyo umwe agize ikibazo hari ubwo mugenzi we ahita abimenya. Ibi
rero nibyo biherutse kuba hagati ya Shaun Nyland na Cat Keenan bakundanye igihe kitari gito ariko bakaza gutandukana.
Uyu mugabo Nyland yaje kumenya amakuru ko uyu wahoze
ari umukunzi we Keenan kuva batandukana yahuye n’ikibazo cy’ubukene akabura uko
yishura ideni yari afite ndetse yaragwatirije inzu ye abamo maze afata icyemezo
cyo kumufasha kwishyura iri deni ryose nk’umuntu babanye igihe kitari gito.
Shaun Nyland utuye mu mujyi wa Newport mu Bwongereza
ndetse n’uyu wahoze ari umukunzi we Cat Keenan, amakuru avuga ko bakundanye
igihe kigera ku myaka itandatu ndetse baza no kubyarana abana babiri mbere y’uko
hagati yabo hazamo ibibazo byatumye batandukana.
Ibi byose byabaye nyuma y’uko aba bombi bamaze
kumenyekana ku rubuga rwa TikTok mu mwaka wa 2019 ndetse baratangiye no gukorera
amafaranga atari macye kubera amashusho bashyiraga kuri uru rubuga yakundwaga n’abakunzi
babo.
Nyuma yaho umubano wabo waje kuzamo ibibazo
bitandukanye byatumye muri Werurwe 2021 batandukana ariko bakomeza
kuba inshuti mu rwego rwo gukomeza gufatanya kurera abana babo babiri
babyaranye.
Keenan akimara gutandukana n’umukunzi we yaje guhura n’ibibazo
by’ubukene ndetse abura nuko yishyura ideni yari afite.
Kuwa 31 Ukwakira 2021, ubwo Keenan yizihizaga
isabukuru y’imyaka 31 y’amavuko uyu Nyland yaje gutungura uyu wahoze ari
umukunzi we maze amwishyurira iri deni ryose yari afite. Mu mashusho uyu mugabo
yashyize ku rubuga rwa TikTok yavuze ko ibi yabikoze mu rwego rwo kugira ngo
iyi sabukuru y’amavuko ya Keenan imubere iy’amateka.
Nyuma y’amezi atatu, aba bombi bongeye gusubirana
ndetse Keenan aba ariwe ufata iya mbere asaba Nyland ko yakongera akamubera
umukunzi.
TANGA IGITECYEREZO