RFL
Kigali

Umugabo yishyuwe asaga Miliyari 9 Frw nyuma yo kurega resitora yatumye anywa umuti wa Sanitizer aziko ari amazi

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:21/01/2022 13:54
0


William Cronnon wagiye muri resitora agasaba amazi bakamuha umuti bakoresha amasuku akaza no kuwunywa bikamugiraho ingaruka, yaje kujyana iyi resitora mu nkiko ndetse iyi resitora itegekwa kumuha asaga Miliyari 9 Frw nk’impozamarira.



Uyu mugabo witwa William Cronnon utuye muri leta ya Tennesse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiye muri resitora gufata ifunguro ariko ahabwa ibitandukanye n'ibyo yatse byaje no kumugiraho ingaruka.

Ibi byose byabaye muri Mata 2014, ubwo uyu mugabo yajyaga gufata ifunguro rya saa sita muri resitora yitwa Cracker Barrel iri mu gace ka Marion County muri leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yo kugera muri iyi resitora, William baramwakiriye bamuha amafunguro maze ayarangije asaba umugore wari wamwakiriye ko yamuha n’amazi. Aho kumuha amazi uyu mugore yaribeshye amuha amazi avanze n’umuti bakoresha amasuku uzwi nka Sanitizer aziko ari amazi meza yo kunywa.

Umwunganizi mu mategeko w’uyu mugabo yatangaje ko umuntu wakiriye uyu mugabo ubwo yari muri iyi resitora, nyuma yo kumuha ifunguro yamusabye amazi yo kunywa maze amusukira mu kirahure uruvange rw’amazi ndetse n’umuti ukoreshwa mu masuku aziko ari amazi meza amuhaye.

Nyuma yo kunywa uru ruvange rw’amazi n’uyu muti, uyu mugabo byaje kumugiraho ingaruka mu mubiri nyuma yo kuva muri iyi resitora ndetse aza kujya mu bitaro kwivuza.


Iyi resitora yahaye umukiriya wayo umuti ukoreshwa amasuku aho kumuha amazi

William nyuma yo kuva mu bitaro kwivuza yahise ajya mu rukiko kurega iyi resitora kubyo yamukoreye ndetse biza kurangira atsinze urubanza maze iyi resitora itegekwa kumwishyura agera kuri Miliyoni $9.4, ni ukuvuga agera kuri 9,780,042,000 Frw nk’impozamarira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND