RFL
Kigali

Nari nkumbuye kwiga! Juno Kizigenza yatangiye kwiga Kaminuza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/01/2022 13:45
0


Umuhanzi Kwizera Bosco Junior wamamaye mu muziki nka Juno Kizigenza, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri kubera ko umubyeyi we atiyumvishaga ukuntu umuziki watunga umuntu atarakandagiye mu ishuri.



Ni mu butumwa bwa ‘Tweet’ yarekuye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, aho yamenyesheje abafana be n’abakunzi b’umuziki, ko uretse umuziki agiye no kongera kwicara imbere ya mwalimu yiga za ‘module’ zo muri Kaminuza.

Juno yabwiye INYARWANDA ko yatangiye kwiga muri Mount Kenya mu ishami rya ‘Business Management’, aho biteganyijwe ko aziga mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice akaba abonye impamyabumenyi ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Birenze’, avuga ko yahisemo kujya yiga mu masaha y’ijoro kugira ngo abone n’uko akora umuziki. Ati “Umuziki sinawureka kandi aya masomo nahisemo kwiga birahura cyane. Umuntu yiha gahunda.”

Juno avuga ko hari hashize igihe atari ku ntebe y’ishuri, ariko afite icyizere cy’uko mu gihe cya vuba azaba yamaze kujya ku murongo umwe n’abandi bigana.

Avuga ko azashyira imbaraga mu masomo ye. Ati “Buriya njyewe iyo natangiye ibintu mba nabirangije [Akubita agatwenge]. Nari nkumbuye kwiga. Njye ntabwo nari umuswa, buriya abantu batinya kwiga baba ari abaswa.”

“Ntabwo kwiga bingora, n’ibindi ntabwo bizangora. Ndashaka gusubira ku ishuri nkongera nkagira ibitekerezo nk’iby’umunyeshuri.”

Uyu muhanzi avuga ko kuba agiye ku ishuri bitazasubiza inyuma urwego rw’umuziki we. Ati “Nzajya nkora umuziki ku manywa ku mugoroba njye kwiga nk’abandi bakozi bose.”

Kizigenza uzwi mu ndirimbo nka ‘Please me’ ni umusore w’imyaka 22 y’amavuko, wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama mu Mujyi wa Kigali. Avuka mu muryango w’abana barindwi.

Yarangije amashuri yisumbuye muri Agahozo Shalom Youth Villages (ASYV) mu 2019, aho yasoje amasomo mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

Kizigenza avuga ko yakuze akunda gukina umupira w’amaguru akumva azawukomeza nk’umwuga, ariko ageze mu mashuri yisumbuye yirundurira mu muziki.

Gukunda umupira ni nabyo byatumye Se amuha akabyiniriro ka ‘Kizigenza’, kuko yabonaga ukuntu umwana we ashabutse.

Urukundo rw’umuziki rwaganjije muri we, atangira kwiga gucuranga gitari na Piano birangira iby’umupira abishyize ku ruhande n’ubwo yari yarakuze yumva ko ari zo nzozi ze.

Icyo gihe yahise atangira gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, aho yakoze iyitwa ‘Motigbana’ ya Olamide ayita ‘Fata umwana’ n’izindi.

Yanasubiyemo indirimbo ‘Katerina’ hanyuma umuntu wakoraga ku ishuri yigagaho akajya ayumvisha Bruce Melodie, bituma atangira kumufasha mu muziki. Nyuma y’umwaka baratandukanye, Kizigenza akomeza umuziki nk’umuhanzi wigenga. Juno Kizigenza yatangiye kwiga Kaminuza avuga ko asanzwe ari umuhanga 

Kizigenza yavuze ko gutangira kwiga bitazabanganira umuziki we 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUFUNGO’ YA JUNO KIZIGENZA

"> 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND