RFL
Kigali

Umuryango wa Meddy na Mimi uri mu bifurije Akeza Elisie kuruhukira mu mahoro

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/01/2022 7:11
0


Nyuma y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 5, Akeza Elisie Rutiyomba wamamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’, umuryango wa Meddy na Mimi uri mu bamuhaye icyubahiro, bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.



Akeza Rutiyomba wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, yashyinguwe kuwa 18 Mutarama 2022,  nyuma yo kwitaba Imana kuwa 14 Mutarama 2022, aho byavuzwe ko yishwe n’amazi yari mu kigega cya plastic cya litiro 200 yaguyemo, ibintu bitavuzweho rumwe.

Nyamara iperereza ryahise ritangira babiri mu bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe, bagatabwa muri yombi, barimo umukozi wo mu rugo yaguyemo  na nyirabuja akaba na mukase wa Akeza Elisie.’

Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mwana, muribo hakaba harimo umuryango wa Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy, n’umugore we Mimi Mehfira wanakomeje kugenda agaragaza ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu mwana.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Meddy yashyizeho ifoto ya Akeza Elisie Rutiyomba, yongeraho ubutumwa bugira buti: “Uruhukire mu mahoro mu malayika mutoya turagukunda.” Mimi nawe yahise ashyira ahagenewe ubutumwa bw’amasaha 24 kuri instagram ubutumwa bwa Meddy, yongeraho ati: “Uruhukire mu mahoro.”

Kuva Akeza Elisie Rutiyomba yakwitaba Imana mu masaha ya saa sita n’igice y’amanywa kuwa 14 Mutarama 2022, ibihumbi by’abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko bababajwe n’urupfu rwe kandi bihanganisha umuryango we by’umwihariko nyina wari umufite ari umwe.

Akeza akaba  yari afite inzozi zo kuzaba umuririmbyi, dore ko yanamamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’ no kwifata amashusho anyuranye asekeje.

Akeza yari yagiye mu murenge wa Kanombe, akagari ka Busanza gusura se Florian Rutiyomba kuko atabana na nyina Niragire Agathe, ahubwo afite undi mugore uri no mu bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana.

Agathe nyina wa Akeza akaba yarahoze atuye Kabeza, ariko mu minsi micye ishize akaba yari yarimukiye mu Bugesera.


Meddy na Mimi bifurije kuruhukira mu mahoro Akeza Elisie Rutiyomba

 

Akeza Elisie Rutiyomba yababaje benshi


Yaburaga amezi abiri arengaho gato ngo yuzuze imyaka 6

Meddy yifurije kuruhukira mu mahoro uwo yise umumalayika muto Akeza Elisie washyinguwe none


Mimi yakomeje kugaragaza ko yashenguwe n'urupfu rwa Akeza Elisie










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND