Nyuma y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 5, Akeza Elisie Rutiyomba wamamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’, umuryango wa Meddy na Mimi uri mu bamuhaye icyubahiro, bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.
Akeza Rutiyomba wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri
abanza, yashyinguwe kuwa 18 Mutarama 2022, nyuma yo kwitaba Imana kuwa 14 Mutarama
2022, aho byavuzwe ko yishwe n’amazi yari mu kigega cya plastic cya litiro 200 yaguyemo,
ibintu bitavuzweho rumwe.
Nyamara iperereza ryahise ritangira babiri mu bacyekwaho
kugira uruhare mu rupfu rwe, bagatabwa muri yombi, barimo umukozi wo mu rugo
yaguyemo na nyirabuja akaba na mukase wa
Akeza Elisie.’
Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bababajwe n’urupfu
rw’uyu mwana, muribo hakaba harimo umuryango wa Ngabo Medard Jobert wamamaye
nka Meddy, n’umugore we Mimi Mehfira wanakomeje kugenda agaragaza ko yashenguwe
n’urupfu rw’uyu mwana.
Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Meddy yashyizeho
ifoto ya Akeza Elisie Rutiyomba, yongeraho ubutumwa bugira buti: “Uruhukire mu
mahoro mu malayika mutoya turagukunda.” Mimi nawe yahise ashyira ahagenewe
ubutumwa bw’amasaha 24 kuri instagram ubutumwa bwa Meddy, yongeraho ati: “Uruhukire
mu mahoro.”
Kuva Akeza Elisie Rutiyomba yakwitaba Imana mu masaha
ya saa sita n’igice y’amanywa kuwa 14 Mutarama 2022, ibihumbi by’abanyarwanda
bakomeje kugaragaza ko bababajwe n’urupfu rwe kandi bihanganisha umuryango we by’umwihariko
nyina wari umufite ari umwe.
Akeza akaba yari afite
inzozi zo kuzaba umuririmbyi, dore ko yanamamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My
Vow’ no kwifata amashusho anyuranye asekeje.
Akeza yari yagiye mu murenge wa Kanombe, akagari ka
Busanza gusura se Florian Rutiyomba kuko atabana na nyina Niragire Agathe, ahubwo afite undi mugore uri no mu bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu
mwana.
Agathe nyina wa Akeza akaba yarahoze atuye Kabeza, ariko mu minsi micye ishize akaba yari yarimukiye mu Bugesera.
Meddy na Mimi bifurije kuruhukira mu mahoro Akeza Elisie Rutiyomba
Akeza Elisie Rutiyomba yababaje benshi
Yaburaga amezi abiri arengaho gato ngo yuzuze imyaka 6
Meddy yifurije kuruhukira mu mahoro uwo yise umumalayika muto Akeza Elisie washyinguwe none
Mimi yakomeje kugaragaza ko yashenguwe n'urupfu rwa Akeza Elisie
TANGA IGITECYEREZO