RFL
Kigali

Ni umuherwe! Panganai Java, Umupasiteri, umuhanuzi akaba n'umusinzi ruharwa yishyuye mu kabari fagitire ya Miliyoni 80Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/01/2022 10:37
1


Umuntu wese burya agira uko atwara ubuzima bwe ariko akenshi abihaye Imana hari ubuzima baba bazwimo, kwitwararika no kutanywa ibisindisha, gusa umupasiteri witwa Panganai Java we arihariye kuko akora ibisa n'ibitangaje nyuma yo kubwiriza no guhanura akajya kurya iraha akishyura akayabo.



Panganai Java (Passion Java) ni umupasiteri w'umuhanuzi ukomoka muri Zimbabwe ariko wibera  muri Afurika y'Epfo mu mujyi wa Pretoria. Yamamaye cyane mu bitangazamakuru bitandukanye nk'umuntu utangaje, ufungwa, kunywa inzoga, kurya iraha, kubaho mu byuzima buhenze n'ibindi.


Java ubwo yerekanaga miliyoni y'amadorali nk'umuherwe

Amakuru atandukantye avuga ko Pasiteri Java ashobora gusiba mu rusengero ari kunywa inzoga zihenze mu kabari cyangwa hoteli runaka mu mafaranga aba yarakuye mu bayoboke n'ibindi bikorwa bye bitandukanye. Ikinyamakuru thesouthafrican kivuga ko uyu muhanuzi w'imyaka 34 y'amavuko, aherutse kwishyura fagiture ya 1300000ZAR (amafaranga akoreshwa muri Afurika y'Epfo), ni ukuvuga asaga Miliyoni 80 z'amanyarwanda.


Ubuzima bwa Panganai Java buba buhenze

Kuva Pasiteri Panganai Java wamamaye nka Passion Java yakwishyura amafaranga y'umurengera, byaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru avuga ko yari amaze iminsi muri hoteli yinywera inzoga zo mu bwoko bwa shampanye, whisky, n'amafunguro ahenze cyane. Ibi byose abirengaho agakomeza umurimo we w'Imana.


Ahinduranya imodoka uko ashatse


Umuhanuzi Java iyo ari mu rusengero benshi barihana


Iyo ari kubwiriza benshi barafashwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bosco2 years ago
    UYUNUWASAWA KBS





Inyarwanda BACKGROUND