RFL
Kigali

Abahungu babaye abapapa bakiri bato harimo uw’imyaka 9

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/01/2022 10:55
0


Abana b’abahungu bakiri bato guhera mu myaka yo hambere kugera magingo aya, hirya no hino ku Isi bagiye bisanga ari ababyeyi ku myaka micye nka 9,10, 11 kuzamura muri ya mikino y’ibyabana cyangwa bamwe bashutswe n’abagore n’abakobwa bakuze.



Kumva ko hashobora kubaho umugabo ufite imyaka 9 ni ibintu bitangaje kuko ahenshi imyaka y’ubukure uba usanga ari 18 naho iyo gushaka ikaba 21 henshi ku Isi harimo n’u Rwanda.

Nyamara ku Isi kuva cyera hagiye hakomeza kuvugwa inkuru z’abana bato bateye abandi inda n'abagiye bafatiranwa n’ababaruta bakabashora mu mibonano mpuzabitsina bikabaviramo kubyara imburagihe.

INYARWANDA yabakusanyirije abo bana cyangwa se abantu bagiye bavugwa hirya no hino ku Isi bagiye baba aba papa bakiri bato.

Mu mwaka wa 1910, nibwo bwa mbere habayeho umwana w’umuhungu wabyaye akiri muto ku myaka 9 yateye inda umukobwa w’imyaka 8 bakaba bari abahinzi bo mu gihugu cy’u Bushinwa mu gace ka Amoy muri Fukein, baje na nyuma kubana babyarana abana bane.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2001 nibwo umwana w’umuhungu w’imyaka 10 mu gace ka Illinois nubwo hatavuzwe imyaka y'uwo yateye inda nawe yahuye n'isanganya ryo kuba umubyeyi akiri muto.

Na none mu mwaka wa 2009 muri North Dakota naho habonetse umuhungu wabashije kubyara ku myaka 11.

Mexico naho umwana w’umuhungu witwa Alberto S yateye inda umukobwa w’imyaka 16 baza no kwibaruka.

Mu Bwongereza kuwa 20 Mutarama naho hamamaye inkuru ya Sean Stewart wateye inda umuturanyi we Emma Webster w’imyaka 16 baje kubyarana, mu nyuma Sean aza kwishora mu bujura n’ubusinzi mu gihe umukobwa we yaje gushakana n'undi.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na none mu Ukwakira 2003 hamamaye inkuru y’umwana w’umuhungu wateye inda umukunzi we w’imyaka 13 mu nyuma baje kwemeranya gufashanya mu kurera umwana.

Muri Nyakanga 2010, mu Burusiya umwana w’umuhungu w’imyaka 12 yateye inda umukunzi we w’imyaka 10, uyu mukobwa wo mu gace ka Kazan yaje kubyara umwana utagejeje igihe (Premature).

Muri kamena 2013 umwana w’imyaka 12 yateye inda umugore w’imyaka 36 mu gihugu cya New Zealand, uyu mugore yaje gushijwa ibyaha nyamara kugeza icyo gihe nta tegeko rihamya abagore gufata ku ngufu muri New Zealand ryari ryagatowe. Uyu muhungu akaba yari yarateye inda uyu mugore afite imyaka 11 ariko umwana wabo yavutse amaze kugira imyaka 12.

Na none muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika havuzwe inkuru mu Ukwakira 2014 ya Chris McBride w’imyaka 12 wateye inda Marissa Mowry w’imyaka 22, byaje kurangira umukobwa akatiwe igifungo cy’imyaka 20. Mc Bride na nyina akaba na nyirakuru w’umwana nibo bahawe uburenganzira bwo kurera umwana.

Mu Buhinde naho mu mwaka wa 2017 havuzwe inkuru y’umwana w’umuhungu w’imyaka 12 wateye inda umukobwa w’imyaka 16.

Kugeza ubu kandi si abana b’ahungu b’imyaka 9, 10, 11 na 12 bonyine bavuzwe mu gutera inda bakiri bato kuko n’abahungu b’imyaka 13 bagera kuri 14 bamaze kubarurwa hirya  no hino ku Isi ko bagiye batera abakobwa bari munsi y’imyaka 17 inda.

Guhera mu mwaka wa 1409 ubwo  Charles wo mu bwami bwa Orleans mu gihugu cy’u Bufaransa yateraga inda Isabella umugore we akaba na mubyara we w’imyaka 19, kugeza muri Mutarama 2019 muri Australia abana b’abahungu b’imyaka 14 bagiye nabo batera inda bakanaba aba papa bakiri bato.

Sean Stewart umupapa w'imyaka 12

Alfie umupapa w'imyaka 13







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND