RFL
Kigali

Iritavuga umwe, iyi shampiyona irakomeye!

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/12/2021 8:54
0


Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda ikomeje kuvugisha benshi, ndetse hari n’abari kubigenderamo yaba abatoza ndetse n'abasifuzi.



Harabura iminsi ibiri ngo shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda ibe imaze amezi abiri itangiye, gusa imaze kuba "nta warubara" mu mitwe ya benshi.

Abafana, abayobozi, abakinnyi ndetse n'abatoza, ubu intero ni imwe, shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda irakomeye kabone n'ubwo hari ababivuze ariko bakaba baranirukanwe mu mirimo yabo imburagihe.

"Shampiyona irakomeye" ni ijambo rihuriyeho n'abatoza benshi bemeza ko muri shampiyona zose zabayeho, uyu mwaka shampiyona yawo iri muziteye ubwoba.

Masudi Djuma ubwo yatsindaga ikipe ya Etoile de L'Est ku munsi wa gatanu wa shampiyona kuri sitade Amahoro, ubwe yitangarije ko abantu bagomba kwitonda kuko shampiyona ikomeye. Yagize ati" Reka mbabwire, mubwire abantu bareke ibintu by'urwenya iyi shampiyona irakomeye. Nk’ubu nshimye ko tubonye amanota atatu ariko iyi shampiyona irakomeye, abantu nibareke kuvuga ngo ni Etoile kuko amakipe yose yarahagurutse."

Masudi Djuma nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sport yahise ahagarikwa 

Jimmy Mulisa na we ubwo yagahabwaga ikipe ya As Kigali asimbuye Eric Nshimiyimana, yagarutse ku kintu cy'uko shampiyona ikomeye ndetse ifite isura idasanzwe.

Lomami Marcel ubwo yahabwaga Rayon sport asimbuye Masudi Djuma, nyuma y'umukino wa mbere yatoje bahura na Gorilla FC yabwiye itangazamakuru ko shampiyona itoroshye. Ati" icyo navuga cyo shampiyona y'uyu mwaka ntabwo yoroshye. Amakipe yose arashaka intsinzi ariko na twe turacyari mu isiganwa rya shampiyona."


Bugesera FC shampiyona itaratangira, nta watekerezaga ko izaba iryamye aho iryamye ubu.

Lomami Marcel ntabwo yagarukiye aho, kuko na nyuma y'umukino wa As Kigali yongeye kwerekana ko shampiyona iri mu isura yayo. Ati" shampiyona iracyari mbisi, ubushize nibwo nababwiye ko shampiyona ikomeye, ariko byo iyi shampiyona irakomeye ubu iyo ubonye amanota atatu ushima Imana. Kuba twaranganyije na Gorilla FC nta gitangaza cyarimo."

Ntibyagarukiye aho gusa, kuko Gatera Mussa utoza Espoir FC nyuma yo gutsinda Bugesera FC, yasabye  abantu kwitonda kuko shampiyona ikomeye. Ati" icya mbere abantu bagomba kumenya iyi shampiyona irakomeye, amakipe yose arakomeye, amakipe yose arimo gushaka amanota n’ubwo harimo iziri gutsindwa. Nk'ubu Bugesera iri gutsindwa, ariko mwibuke ko yigeze gutsinda Marine FC ibitego 6. Kuri ubu ntabwo wavuga ngo ikipe iroroshye cyangwa indi irakomeye. Reba nk’ubu APR FC yanganyije na Etoile ku buryo bugoye.”

Gatera musa umwe mubamenyereye shampiyona y'u Rwanda

Kubijyanye n’ubuyobozi bw’amakipe, Gatera yasabye abayobozi kwitondera kwirukana abatoza. Ati” ikintu nasaba abayobozi b’amakipe, bitondere shampiyona y’uyu munsi. Umuntu ushobora gukora ikosa akavuga ngo ahagaritse umutoza cyangwa ndamwirukanye muri ibi bihe turimo, ashobora no guhura n’ikibazo gikomeye. Ahubwo batange ubufasha, bashyigikire abatoza babo, bababaze ikibura kuko ubu nta gihe gihari, amakipe ari gukina kabiri mu cyumweru bigaragaza ko iyi shampiyona ikomeye.”

Kuva ku mutoza wa Gorilla FC wirukanwe ku munsi wa mbere wa shampiyona kugera kuri Ruremesha Emmanuel uheruka guhagarikwa na Mukura, abatoza bagera kuri 5 bamaze gutakaza akazi kabo n'imikino ibanza ya shampiyona itararangira.

APR FC iri kubona inota nta nkuru.

Ikindi wamenya, APR FC ifite ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka, uyu mwaka amanota imaze gutakaza yose yayataye ku makipe yibera mu zirwana no kutamanuka, yaba Etincelles FC banganyije ubusa ku busa ndetse na Etoile de L'Est banganyije ibitego 2-2 nabwo baje bishyura.

Iyi shampiyona kandi ikomeje kurangwa n'ihagarikwa ry'abasifuzi kubera amakosa yabagaragayeho, aho abarenga 10 bahuye n'ibihano kuva shampiyona yatangira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND