Kigali

Menya impano zidahenze waha umukunzi wawe kuri Noheli

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/12/2021 7:21
0


Tumenyereye guha abo dukunda impano ku munsi bizihirizaho isabukuru, cyangwa n'igihe dushaka kubatungura ku mpamvu runaka. Gusa no ku munsi wa Noheli, ni igihe cyiza cyo kugenera impano umukunzi wawe.



Bavuga ko mu minsi mikuru isoza umwaka aribwo urukundo ruba rwiganje mu bantu cyane by’umwihariko kuri Noheli, ariyo mpamvu hagati y'abakundana baba bagomba guhana impano nk'icyimenyetso cy’uko muzirikana uyu munsi, kandi mukanawusangirira hamwe bibaye ngombwa.

Urubuga Elcrema rutanga inama ku bakundana, rwerekanye impano  waha umukunzi wawe kuri Noheli akishima:

1. Impano waha umuhungu mukundana kuri Noheli

N’ubwo bizwi ko abahungu ibintu byabo bihenda ariyo mpamvu usanga bigora abakobwa kubabonera impano, gusa ngo kuri Noheli ntabwo uba ugomba kwigora ushaka ibihenze kuko ushobora kumuha isaha nziza, imyenda ya siporo n'ibijyanye nayo, umubavu uhumura neza cyangwa ukamuha agatako ko gushyira mu mudoka abaye ayifite. Muri rusange impano ya Noheli ku muhungu igomba kuba igizwe n'imyenda cyangwa ibindi byo kwabara ku maboko.

2. Impano waha umukobwa mukundana kuri Noheli

Muri rusange abakobwa ntibagoranye kubabonera impano, ariyo mpamvu no kuri Noheli byoroshye kubabonera icyo bakunda. Usobora kumuha indabo z'iroza, shokora iherekejwe n'umuvinyo utukura, imyenda yaba ikanzu cyangwa ipantalo gusa bifite amabara akunda. Ushobora kandi kumuha ishenete cyangwa agakomo nk'urwibutso rwa Noheli musangiriye hamwe.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND