RFL
Kigali

Agape Choir Nyarugenge yageneye abantu bose impano y'indirimbo 'Ineza yawe' mu kubifuriza Noheli nziza n'Umwaka mushya-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/12/2021 15:57
0


Mu rwego rwo kwifuriza abakristo n'abatuye Isi bose kugira Noheli nziza no kuzatangira neza ndetse bakazanaryoherwa n'umwaka mushya muhire wa 2022, Korali Agape ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge yakoze indirimbo yitwa 'Ineza yawe' ibumbatiye ubutumwa bw'ishimwe buri wese yashimira Imana yabanye nawe akanayisaba kuzabana nawe mu 2022.



Joshua Manishimwe, Umutoza w'indirimbo muri Agape Choir yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo nshya 'Ineza yawe' bayikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu ineza y'Imana kugira ngo babashe gusoza umwaka wa 2021 bashima Imana. Ati "Indirimbo, ubutumwa burimo ahanini iravuga ku bijyane n'Ineza y'Imana, umuntu wese uri buyumve cyane ko turi gusoza umwaka abenshi twabonye ineza y'Imana muri uyu mwaka ushize turimo dusoza". 

Yakomeje avuga ko by'umwihariko bifurije abakristo bose kugira Noheli nziza - uyu akaba ari Umunsi Mukuru aho abakristo hirya no hino ku Isi bizihiza ivuka rya Yesu/Yezu wabacunguye ku musaraba. Ati "Ubutumwa bw'umwihariko twagenera abakristo ni ukubifuriza Noheli nziza n'umwaka mushya muhire wa 2022, tubifuriza ineza y'Imana mu buzima bwabo". Yasoje avuga ibyo bateganya gukora mu 2022, ati "Umwaka utaha tubafitite byinshi byiza harimo n'ibitaramo bitandukanye n'ama concert anyuranye".


Agape Choir bashyize hanze iyi ndirimbo nshya bise 'Ineza yawe' nyuma y'ukwezi kumwe basohoye amashusho y'indirimbo yabo 'Ukuboko kwiza' yakunzwe n'abatari bacye bitewe n'amagambo asingiza Yesu Kristo bayinyujijemo. Hari aho baririmba bati "Hari ukuboko kwiza kutagaragara gukora imirimo mu buzima bwacu, guhorana natwe, kugendana natwe, kuturwanirira buri munsi na buri saha. Uko kuboko ni Yesu, burya ni Yesu, ari hejuru ya byose ni we uturwanirira intambara". 


Aba baririmbyi b'i Nyarugenge bari gukorana imbaraga nyinshi umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nyuma y'igihe kitari gito bari bamaze batumvikana kubera impamvu zinyuranye zirimo na Covid-19 no kuba bari barashyize imbaraga nyinshi mu ivugabutumwa ry'ibiterane kurusha iryo mu ndirimbo. Icyakora, magingo aya bashyize imbaraga nyinshi mu ivugabutumwa ry'indirimbo aho batazajya bamara amezi 2 badasohoye indirimbo nk'uko Perezida w'iyi korali Dr. Sagahutu Jean Baptiste aherutse kubitangariza InyaRwanda.com.

Yagize ati "Mbere ya COVID-19 twari twarashyize imbaraga cyane mu ivugabutumwa ryo mu biterane n'ingendo zitandukanye mu itorero rya ADEPR. COVID-19 rero yaje tugiye gusubukura ibikorwa byo gukora indirimbo zitandukanye tukagira undi muzingo. COVID-19 rero yadukomye mu nkokora, ariko ntabwo twicaye ari nayo mpamvu twatangiye kugeza ku bakunda indirimbo zacu icyo twababikiye. Tuzanye ingamba rero zo gukomeza kubaha indirimbo nshya zivuga ubutumwa bwiza bwa Christo. Ubu twiyemeje kujya tusohora byibura indirimbo bitarenze amezi 2".


Korali Agape yatangiye mu myaka ya 1997, itangira ari itsinda ry'abantu baterenze 10 bari bafite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu hirya no hino. Yaje kuba Korali yemewe mu mwaka wa 2001. Ubu igizwe n'abaririmbyi barenga 100. Intego nyamukuru y'aba baririmbyi ni ivugabutumwa bwiza bwa Kristo. Bamaze gukorera ivugabutumwa mu Rwanda na Uganda ndetse bavuga ko imiryango ifunguye bakomeza kurenga kogeza Yesu no mu bindi bihugu byinshi. Bati "Twari twarageze muri Uganda ariko turifuza no gukomeza".

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'INEZA YAWE' YA AGAPE CHOIR NYARUGENGE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND