RFL
Kigali

Sgt Alwyn Cashe yabaye Umwirabura wa 1 wahawe umudari w'icyubahiro muri America

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:17/12/2021 17:12
0


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yambitse abasirikare batatu igihembo cya gisirikare cya mbere mu gihugu kubera ubutwari bagize bagashyira ubuzima bwabo mukaga, mu gihe cy'intambara zabereye muri Afuganisitani na Iraki.



Muri uwo muhango, Biden yagize ati: "Uyu munsi, twubashye abasirikare batatu b'indashyikirwa, ibikorwa byabo bikubiyemo intego nziza zo gukorera umurimo igihugu." "Twibutse kandi igiciro kinini abasirikare bacu n'imiryango yabo bafite  mu izina ry'igihugu cyacu.

Yongeyeho ati: "Twibutse imbaraga n'ibitambo by'iyi miryango ya gisirikare, abarezi n'abacitse ku icumu. "Kandi twibutse  kuvugurura inshingano  ku bakoreye iki gihugu bambaye uniform

Nk’uko ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika bibitangaza ngo Cashe yakomerekejwe bikomeye n’inkongi y’umuriro ubwo yari muri Iraki ku ya 17 Ukwakira 2005, arimo gutabara  abasirikare bagenzi be  bari mu modoka itamenwa n'amasasu yarimo yaka  umuriro muri Iraq.  

Abaye kandi umwirabura wa mbere uhawe  umudari w'icyubahiro  (Medal of Honor) mu ntambara za Amerika muri Iraq na Afghanistan nyuma yo gukiza abasirikare bagenzi be mu gihe cya Operation Libération yo muri Iraki mu Ntara ya Salah Ad Din.

We n'undi musirikare bamaze  kuzimya umuriro wari wabujije umushoferi wabo kubona aho aca ngo asohoke bakamujyana ahizewe, umwambaro we wari wuzuye peteroli, wafashwe n’umuriro.
  

N'ubwo yahiye bikomeye igice kinini cy'umubiri we (75%), umwe umwe ku wundi, yakijije  abasirikare batandatu hamwe n'umusemuzi wo muri -Iraq, abavana muri iyo modoka  aho hose kandi umwanzi  yabaga akirasa ariko ntiyite ku masasu.

Yapfuye azize ibikomere nyuma y'ibyumweru bitatu nyuma y'igitero.

Mu birori byabereye mu biro by'umukuru w'igihugu White House ku wa kane, Perezida Joe Biden yagize  ati: "Umusirikare w'umusirikare nyawe, intwari yaciye mu muriro kugira ngo  ikize ingabo zayo". Umugore n'abana ba Sgt Cashe bari aho barimo barakurikira ibyo birori.

Amategeko avuga ko abasirikare bahabwa imidari bagenwa imyaka itanu nyuma y'igikorwa cy'ubutwari baba bakoze, ariko mu mwaka ushize, congere zatanze  uruhushya rw'uko Sgt Cashe yahabwa uwo mudari.

 Abandi bambitswe uwo mudari ni Green Beret Sgt Earl Plumlee, w'imyaka 41, ku ruhare  yagize mu gusubiza inyuma igitero cyagabwe ku nkambi ye mu ntara ya Ghazni muri Afghanistan mu 2013.
 

Kugira ngo akingire bagenzi be bari bakomeretse, yemeye guhangana n'umwanzi amurusha ingufu kure, akomeza  arashisha 'pistolet' ye gusa, nk'uko bivugwa na White House.

 Sgt Plumlee yahushuwe n'iturika ry'ibisasu byinshi by'abiyahuzi, ariko akomereka buhoro icyo gihe.

Yatangarije Washington Post ati: "Ntabwo nzi impamvu batashoboye kundasa”.

Uwa gatatu wahawe uwo mudari ni Army Ranger Sgt Christopher Celiz yapfiriye mu ntara ya Paktia muri Afghanistan muri 2018, igihe yari arimo gufasha kajugujugu y'ubuvuzi gutwara abakomeretse kandi umwanzi arimo arasa.

Kajugujugu irimo iritegurira guhaguruka, yarahagaraye  kugira ngo akingirize abari bageze  muri iyo ndege kugira ngo  ntibaraswe. Imaze guhaguruka, yahise araswa, ariko yakoze ikimenyetso yereka bagenzi be ko bakomeza urugendo batajyanye.

Cashe wabaye umwirabura wa mbere wahawe iki gihembo apfuye hashize imyaka 16, yapfuye  afite imyaka 35  uwari umugore we  Tamara Cashe, niwe wafashe  igihembo cye mu birori byabeye muri  White House.

Intwari ihoraho n'ubwo 2 batakiriho, ariko ubutwari bagize bwaributswe.
  

Abasirikare batatu bose bahawe umudari, umwe muri bo niwe ukiriho gusa 

Umusirikare ukiriho ahabwa umudari na Perezida w'Amerika 

Umugore wa Cashe niwe wafashe umudari mukimbo cy'mugabo we wapfuye 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND