RFL
Kigali

Bwa mbere mu myaka 176 ishize polisi y’Umujyi wa New York igiye kuyoborwa n’umugore akaba n’umwirabura.

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:15/12/2021 20:35
0


Umugore witwa keechant Sewell, niwe wa mbere wahawe inshingano zo kuba umuyobozi wa polisi (NYPD) y’uyu mujyi munini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Sewell mu myaka 23 ishize, yakoranye n’ishami rya polisi rya Nassau, akaba yarakoraga mu biyobyabwenge n’ibice bikomeye by’imanza, ndetse yanakoze nk'umupolisi w'ibanga muri New York.

Yazamuwe kuba umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza muri Nzeri 2020.

Keechant Sewel w’imyaka 49, yari asanzwe akuriye ishami ry’iperereza mu gace ka Nassau muri uyu Mujyi. Yahawe inshingano nshya na Meya wa New York, Eric Adams nawe wabaye umwirabura wa kabiri uyoboye uyu mujyi.


Itoranwa rye ryemejwe mw'ijoro ryakeye na Evan Thies, umuvugizi wa Bwana Adams (Mayor wa New York).

Chief Sewell yatoranijwe mu rwego rw’abakandida bari bari mu ishami rya Polisi rya New York, ndetse no mu nzego za Polisi nini hirya no hino.

Bwana Adams yavuze ko Sewell ari umwe mu bantu bafite inararibonye rihambaye mu kurwanya ibyaha, ndetse akaba n’umuhanga mu byo akora ku buryo azafasha abaturage ba New York kugira umutekano.

Sewell ategerejweho kugarura icyizere cya polisi mu baturage ba New York, kuko yagiye ishinjwa guhohotera abaturage b’aba sivire, ivanguraruhu, ruswa ndetse n’ibindi.

Azaba akuriye abapolisi bose ba New York aho agomba kubashyira ku murongo, ku buryo agarura umutekano muri uyu mujyi ukunda kurangwamo ibyaha byinshi.

  

Mu ijoro ryo ku wa kabiri, Patrick J. Lynch, Perezida w’Ishyirahamwe Rikuru ry’Abapolisi, yavuze ko abapolisi bategerezanyije amatsiko gukorana nawe.

Mu magambo ye yagize ati: "Twishimiye Chief Sewell ku kazi ka kabiri gakomeye ka polisi muri Amerika." “Birumvikana ko igikomeye ari ukuba umupolisi mukuru wa NYPD”.

 Sewell ari kumwe n'abandi ba Polisi 
Arikuganiriza abanyamakuru 


Imodoka ya Police ya New York

src www.npr.org, newyork.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND