Kigali

Cristiano, Zlatan na Suarez nibo bakinnyi bihariye agahigo Messi adafite mu mupira w’amaguru ku Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/12/2021 15:31
0


Abakinnyi batatu bakina basatira bose bari hejuru y’imyaka 30, aribo Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal, Zlatan Ibrahimovic ukomoka muri Sweden na Luis Suarez ukomoka muri Urguay bamaze guca agahigo ko gutsinda igitego muri buri munota w’umukino uhereye ku 1’-90’, ibintu bitarakorwa n’undi mukinnyi uwo ariwe wese ku Isi.



Biragoye kubona umukinnyi uzatsinda igitego ku munota wa 1, kugeza ku munota wa 90 w’umukino, yaba Messi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mupira w’amaguru, Neymar, Lewandowski cyangwa se abakanyujijeho barimo Ronaldo, Pele cyangwa Maradona ntibigeze babasha kubikora mu gihe kitari gito bamaze bakina ruhago.

Gusa abakinnyi batatu ku Isi nibo bafite ako gahigo kagoye kukageraho, dore ko bisaba ko byibura ugomba kuba waratsinze igitego muri buri munota w’umukino mu minota 90 isanzwe igenewe umukino.


Umunya-Portugal w’imyaka 36 y’amavuko, ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago, Cristiano Ronaldo wakiniye amakipe akomeye ku Isi arimo Real Madrid, Manchester United, Juventus n’ikipe y’igihugu ya Portugal, umaze gukina imikino 1133 mu mwuga we, agatsinda ibitego 820, afite agahigo ko buri munota mu minota 90 igize umukino yatsinzemo igitego, ari muri batatu bafite ako gahigo ku Isi.


Umunya-Sweden, Zlatan Ibrahimović w’imyaka 40 wakiniye amakipe akomeye i Burayi arimo Manchester United, PSG na AC Milan ndetse n’ikipe y’igihugu ya Sweden, amaze gukina iminiko 969, akaba yaratsinze ibitego 571, ibitego 90 muri byo yagiye abitsinda muri buri munota muri 90 igize umukino.


Luis Suarez w’imyaka 34 y’amavuko, wakiniye amakipe akomeye ku Isi arimo Liverpool, FC Barcelona na Atletico Madrid, ndetse n’ikipe y’igihugu ya Urguay, amaze gukina imikino 829 mu mwuga we, akaba amaze gutsinda ibitego 512, muri buri munota muri 90 igize umukino yagiye atsindamo igitego, ari muri batatu bafite ayo mateka muri ruhago ku Isi.


Ni amateka aba bakinnyi bihariye kubera ko nta wundi uragerageza kubikora cyangwa wenda kubigeraho, yewe na Messi ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ku Isi ntarabigeraho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND