Kigali

Abasifuzi bo Rwanda bakomeje kutaba Intore ku mugaragaro izuba riva

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:14/12/2021 14:11
0


Abantu benshi mu gihe bari bakomeje kwibaza icyabaye ku basifuzi gituma basigaye bagaragarwaho amakosa menshi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA, binyuze muri Komisiyo y’Imisifurire, ryahagaritse abasifuzi bane nyuma y’inama yabaye ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukuboza 2021.



Ni nyuma  y’iminsi micye habaye amateka mu mikino itandukanye aho umukino wahuje AS Kigali na Etincelles iminota 90 yarangiye bikaba ngombwa ko hongerwaho iminota 10 ngo ubone kurangira, na yo ikazakurenga umusifuzi akabona guhuha mu ifirimbi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo FERWAFA yari hagaritse abandi basifuzi n’abakomiseri bitewe n’amakosa bakoze mu mikino yatambutse. Kuri ubu aba biyongereyeho abandi basifuzi 4 bahagaritswe ari bo; Gakire Patrick, Kwizera Fils, Simba Honore na Ugirashebuja Ibrahim.

Umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, Simba Honoré, uherutse kwanga igitego cya Hakizimana Muhadjiri ubwo Police FC yatsindaga Musanze FC 2-1 ku wa Gatanu, yahagaritswe amezi atatu adasifura.

Ugirashebuja Ibrahim yahagaritswe gusifura mu gihe cy’amezi ane, aho yazize ko tariki 12 Ukuboza 2021, nk’uwari uyoboye umukino Etincelles FC yanganyijemo na AS Kigali FC igitego 1-1 kuri Stade Umuganda i Rubavu, yongereyeho iminota 10 ariko igitego kigatsindwa iminota icumi nayo yarenze. 

Uyu mukino wakurikiwe n’uburakari bwatumye abafana ba Etincelles FC bashaka gukubita abasifuzi, ibyawuvuyemo byatumye iyi kipe y’i Rubavu yandikira FERWAFA ku wa Mbere, isaba kurenganurwa.

Umusifuzi wa gatatu wahagaritswe ni Gakire Patrick uzwi nka Mazembe, we yahagaritswe gusifura mu gihe cy’amezi atatu. 

Yazize ko tariki 8 Ukuboza 2021 mu mukino Marines FC yanganyije na Mukura VS ubusa ku busa, yanze igitego cya William Opoku Mensah ku ruhande rw’iyi kipe Mukura avuga ko habayeho kurarira.

Undi wahagaritswe ni Kwizera Fils usifura mu Cyiciro cya Kabiri. Yahagaritswe gusifura mu gihe cy’amezi ane, aho yazize amakosa yakoreye mu mukino wahuje Intare FA na The Winners FC. 

Aba bose baje biyongera ku bandi nabo baherutse guhagarikwa gusifura, imisifurire muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-22 bimaze kugaragara ko ari ikibazo gikomeye kigomba kwigaho hakarebwa impamvu iri gutera ibi bibazo byose bigenda bigaragara. 

Nyuma yo kwanga igitego cya Muhadjil






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND